Inzego z’iperereza kuri uyu wa Gatanu zatangaje ko ziri gukora iperereza kuri Paul Rusesabagina ucyekwaho kuba atera inkunga y’amafaranga ibikorwa bigamije guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Amakuru dukesha The New Times aratumenyesha ko gukurikiranwa kwa Rusesabagina bifite aho bihuriye n’ifungwa rya Ingabire Umuhoza Victoire uheruka gutabwa muri yombi ku wa Gatatu, bombi icyaha bakurikinweho ni kimwe.

Amakuru inzego z’iperereza zatangarije iki kinyamakuru avuga ko polisi ifite ibimenyetso simusiga bihamya ko uyu munyapoltiki uherereye hanze y’u Rwanda yakomeje kujya atera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’inyeshyamba mu karere. Bimwe muri ibyo bimenyetso bigaragaza ko Rusesabagina yanyuzaga amafaranga kuri Western Union ayoherereza babiri mu bayobozi bakuru ba FDLR kugirango babashe kwinjiza abarwanyi bashya mu mutwe mushya w’iterabwoba uzwi ku izina rya Coalition of Democratic forces (CDF), uyu bikaba bivugwa ko ari igice cya gisirikare cy’ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda, FDU-Inkingi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Eric Kayiranga, ubwo yagiraga icyo avuga ku iperereza riri gukorwa kuri Rusesabagina yagize ati: “Ni byo rwose, dufite ibimenyetso bihamya ko mu nshuro zitandukanye yagiye atera inkunga FDLR yoherereza amafaranga abayobozi bayo. Kuri ubu turi kurangiza imyiteguro irebana no kumuhamagaza. Yaza cyangwa ntaze, tuzakomeza kugerageza. Ibyo akurikiranweho bifitanye isano ya bugufi n’ibiregwa abakuriye FDLR ndetse na Victoire Ingabire kuri ubu watawe muri yombi.”

Ikinyamakuru The New Times gikomeza gitangaza ko hari amakuru gifite agaragaza ko tariki 22 Nzeli 2009, Bwana Rusesabagina yoherereje amafaranga Lambert Manga Mbanza ubugira kabiri yifashishije Western Union ari I San Antonio muri Leta ya Texas ho muri Amerika. Uyu Mbanza ngo yakiriye ayo mafaranga aciye muri Banki y’Ubucuruzi y’u Burundi.

The New Times ihamya ko yiboneye ubwayo impapuro zigaragaza ko koko Rusesabagina yohereje ayo mafaranga. Mu kuyohereza ngo yifashishije ikibazo kibaza kiti “Qui Suis-je” hanyuma igisubizo cyacyo kikaba ari “Mayele”, ku nshuro ya kabiri ikibazo cyasga nk’icyo hejuru, gusa igisubizo cyacyo noneho ngo cyari “Mirindi”.

Nyuma yaho ngo byaje gutahurwa ko Lambert Manga Mbanza ari Lt Col Noel Habiyambere, naho Mirinde yari Lt Col Tharcisse Nditurende, bombi bakaba ari abayobozi bakomeye muri FDLR bakurikiranweho umugambi wo guhungabanya umutekano bafatanyije na Ingabire.

Hari kandi ngo andi makuru agaragaza ko Mbaza hamwe n’undi muntu uzwi ku izina rya Ali Hatari Murinde bakiriye amafaranga atazwi umubare bayohererejwe na Rusesabagina abicishije ku wundi muntu witwa Innocent Minani, bayakirira mu mujyi wa Dar-es-Salaam, aya ngo bakaba baragiye bayakoresha mu bikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya mu mutwe mushya w’iterabwoba.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Augustin Nkusi, yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda yamaze kumenyesha iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyo Rusesabagina akekwaho kuko ngo ariho yohereza ayo mafaranga yose ari. Leta y’u Rwanda ngo yagaragarije Amerika ko ibyo Rusesabagina aregwa bifite uburemere bumwe n’ibyo abayobozi bakuru ba FDLR baregwa.

Habiyambere and Nditurehe were arrested in Burundi last year and handed over to Rwanda.

Tubibutse ko Habiyambere na Nditurende baterewe muri yombi I Burundi mu gihe gishize bazanwa mu Rwanda.

Aba bagabo bombi ubwo bitabaga urukiko nyuma y’itabwa muri yombi ryabo, bemeye kuba akazi bakoreraga mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda kari ako kwinjiza abarwanyi ba FDLR kuyivamo bakajya mu mutwe wa Ingabire FDU-Inkingi/CDF ndetse n’uwa Rusesabagina uzwi nka PDR Ihumure, yombi ngo ikaba ifite umugambi wo gutera u Rwanda.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-7867.html

Posté par rwandaises.com