Ngo ikindi cyerekana ubushake buke bw’u Bufaransa ni uko nyinshi mu manza 16 z’abaregwa Jenoside ziri gukurikiranwa muri icyo gihugu, inyinshi muri izo zimaze igihe kinini zitihutishwa, ngo bikaba bigaragara ko zishobora kuguma gutyo, ngo kuko minisiteri y’ubutabera muri icyo gihugu itabyitayeho. Imanza zose zerekeye Jenoside y’abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ziburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye rwa Paris, kandi abacamanza bazikurikirana ntibahabwe amikoro ahagije, nk’uko Juergen Schurr, umujyanama mu by’amategeko wa REDRESS, yabitangarije ikinyamakuru International Justice Tribune, aho yongeyeho ko abo bacamanza bakurikirana izo manza zirebana n’u Rwanda batemererwa kuva mu kazi bari basanzwe bakora muri leta ngo babone umwanya uhagije wo gukurikirana izo manza.
Kuri ubu mu Bufaransa haravugwa cyane imanza z’abantu nka Callixte Mbarushimana uregwa ibyaha by’intambara bivugwa ko byakozwe na FDLR abereye umunyamabanga mukuru, akaba ashakishwa n’Urukiko rwa La Haye. Hari kandi urubanza rwa Agathe Kanziga Habyarimana, uregwa ibyaha bya jenoside n’iby’ibasiye inyoko muntu, akaba ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. REDRESS ikaba irega u Bufaransa kutihutisha imanza z’abo bantu n’abandi baburanishirizwayo, mu gihe imiryango y’abacitse ku icumu n’iy’uburenganzira bwa muntu ikeneye ubutabera.
Iyo myitwarire iregwa u Bufaransa ikaba itandukanye cyane n’igaragara mu bindi bihugu bituranye nabwo nk’u Bubiligi, u Budage n’u Buholandi, aho abakekwaho bahamagazwa n’ubutabera ntibakomeze kubaho nk’abataregwa ibyaha.
Uwimana P
Inkuru byerekeranye
– Paris: Urukiko rw ‘ubujurire rwemeje ko umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR aguma afunze
– Versailles: Urukiko rwagize impfabusa icyemezo cyangira Agatha Kanziga kuba mu Bufaransa