Perezida Paul Kagame (hagati) akikijwe n’Umukuru wa Sena Biruta Vicent (iburyo) na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukantabana (Foto-Perezidansi ya Repubulika)
Kizza E. Bishumba

KIMIHURURA – Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arasaba Abanyarwanda aho bari hose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo guhuriza hamwe ibitekerezo bagafatira hamwe ingamba zituma igihugu gikomeza kwihuta mu iterambere, ndetse u Rwanda rukwiye kubaho uko benerwo babyifuza aho kuba uko abandi babyifuza. 

Ibyo Perezida Kagame yabivugiye mu ngoro Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo ku Kimihurura ku wa 20 Ukuboza 2010, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya 8 y’igihugu y’umushyikirano izamara iminsi ibiri, aho yavuze ko uko abantu batandukanye n’ibyo batandukanyeho bidakwiye kuba intandaro yo kubatanya, ahubwo ngo guhuza ni uburyo bwiza bwo kugera ku ntego.

Perezida Kagame yagize ati “inama nk’izi ni uburyo bwo gukomeza kabaka amahoro n’amajyambere twifuza”, avuga ko intego Abanyarwanda bafite ari ukwiteza imbere, bakagira amahoro n’amahirwe angana, buri wese akagira ubuzima bwiza yifuza.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko inama nk’iyi ari igipimo kigaragaza aho Abanyarwanda bageze muri demokorasi, aho baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze yarwo, baba baje mu nama, ndetse n’abatayirimo bakagira uruhare rwo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite imiterere n’ibibazo rwihariye  kandi ko Abanyarwanda bagomba kubyikemurira.

Aha yagize ati “ibibazo ni ibyacu n’ibisubizo nitwe tugomba kubyishakamo”, avuga ko buri Munyarwanda wese afite uruhare n’uburenganzira bwo gutanga umusanzu w’ibitekerezo byo kubaka igihugu cye.

Perezida Kagame yavuze kandi ko abahitamo gutangira ibitekerezo byabo ahandi, nabo ari uburenganzira bwabo gusa ngo icyo bene abo badafiteho uburenganzira ni uguhungabanya ibyo Abanyarwanda bashaka kugeraho, ati “nubwo bene abo bashaka gusenya ari bake, iyo umuntu akujombye urushinge urababara kabone nubwo ari ruto.”

Ati “ibyo nabyo ntibikwiye, tugomba kurinda abantu bacu n’ibyacu kandi tukabikora tuzirikana aho tuvuye”, yongeyeho kandi ko  umuntu adakwiye  gufasha ngo narangiza atwike ibyo yafashijemo.

Perezida Kagame yasabye abari muri iyo nama kuvugira u Rwanda bakaruvuga uko ruri, aho kuvugirwa n’abandi bavuga ibyo batazi bakanarusebya.

Perezida Kagame yagarutse ku bimaze kugerwaho birimo kwiteza imbere mu burezi, kwihaza mu biribwa, umutekano n’ibindi.

Yavuze ko amahoro n’umutekano Abanyarwanda bafite byatwaye byinshi, ati “abantu bibagirwa vuba, ushaka gusenya ibyo Abanyarwanda bagezeho yaba yibagiwe vuva kandi uzashoza intambara azayitsindwa.”

Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza, we yavuze ko mu myanzuro 22 yafatiwe mu nama y’igihugu y’umushyirano ya 7 yashyizwe mu bikorwa ku kigeranyo cya 93%, ashimira inzego zose n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa byayo, by’umwihariko ashimira uburyo igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika cyagenze neza ngo nubwo hari abifuzaga ko kitagenda neza.

Iyo myanzuro ari nayo iganirwaho muri iyo nama, ikaba ishingiye ku bukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.

Ku munsi wa mbere abari mu nama bakaba bunguranye ibitekerezo kuri gahunda zirimo; kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, uko ubumwe n’ubwiyunge bwifashe mu Banyarwanda bugeze, aho gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze, banungurana inama kuri gahunda y’uburezi bw’ibanze.

Iyo nama yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose harimo abaturutse mu bihugu bigera kuri 22 byo ku Mugabane y’Uburayi, Amerika, Asiya n’Afurika.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=488&article=19251

Posté par rwandanews