Umwunganizi mu manza Professor Peter Erlinder wigisha amategeko (Law/Droit) muri Leta Zunze ubumwe za Amerika afite impungenge zo kugaruka muri kano karere, nk’uko bitangazwa n’Urukiko Mpuzamahanaga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania – TPIR/ICTR.
Byari biteganyijwe ko Peter Erlinder agaruka Arusha, akunganira mu rubanza uyu Major Ntabakuze mu bujurire bwe bwo ku italiki ya 30 Werurwe uyu mwaka. Ntabakuze akimenya ko Peter Erlinder yatinye kugaruka yasabye ko yazunganirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Vidéo-Conférence.
Zimwe mu mpamvu zatanzwe na Major Aloys ni uko Peter Erlinder ashobora guterwa ibibazo bikomeye na Leta y’u Rwanda igihe yaba ri muri kano karere.
Mu cyemezo cy’Urukiko, ruratangaza ko rushobora gukurikirana Peter Erlinder aramutse asuzuguye Urukiko ntaboneke Arusha ku munsi w’iburanisha.
Urukiko ariko, rwasabye abacamanza guha amabwiriza ndakuka Umwanditsi w’urukiko ngo Professor Peter Erlinder yizezwe ubudahangarwa ntayegayezwa igihe cyose azaba ari Arusha muri Tanzania mu mirimo ye y’ubwunganizi mu manza.
Peter Erlinder yaherukaga mu karere k’Ibiyaga bigari ubwo yafungirwaga mu Rwanda, akurikiranyweho gupfobya Jenoside. Yari yaje i Kigali kunganira Madamu Ingabire Victoire Umuhoza uyobora umutwe wa Politiki FDU Inkingi, nawe ubu ufungiye i Kigali.
Peter Erlinder yafunguwe ku mpamvu z’ubuzima bwe ngo ajye kwivuza, hagati aho Martin Ngoga Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba yaratangaje ko bitamuhanaguraho icyaha, bityo akabasha kuzakomeza gukurikiranwa n’inkiko igihe icyo ari cyo cyose ubutabera bw’u Rwanda buzamuhamagaza.
Mu gihe atarahamagazwa n’ubutabera bw’u Rwanda ngo akomeze kuburanishwa, akomeje imirimo ye y’ubwunganizi hirya no hino, no kwigisha amategeko muri Kaminuza za Leta Zunze ubumwe za Amerika.
John Williams NTWALI