Uwinkindi yafatiwe muri Uganda mu 2010, akurikinyweho ibyaha bya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikaba bivugwa ko ibi byaha yabikoreye ahahoze ari muri komini Kanzenze, muri Perefegitura ya Kigali-Ngari, ubu ni mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba.
Agira icyo avuga kuri iki cyemezo, Umushinjacyaha mukuru w’agateganyo, Bonaventure Ruberwa, yagize ati: “Iki ni ikimenyetso cyerekana ko urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda rushimwa, bikaba byaranemewe n’urukiko rw’Arusha…Twizera ko uru rubanza ruzacibwa neza kandi bikagaragarira ibindi bihugu byo hirya no hino ku isi bigicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ko bakwiye kubohereza mu Rwanda bagakatirwa n’inkiko. »
Urukiko rw’Arusha mu itangazo rwasohoye ku munsi w’ejo rwavuze ko u Rwanda rwavuguruye amategeko mu buryo bwo kuburanisha imanza. Iri tangazo ryagiraga ati: “Ubu mu Rwanda amategeko yo guca imanza yaravuguruwe bijyanye n’amategeko mpuzamahanga.”
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) nayo yishimiye iki cyemezo
Mu itangazo ryageze kuri IGIHE.com ryashyizweho umukono na Mucyo Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’iyi Komisiyo rivuga ko Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yishimiye icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rukorera Arusha cyo kohereza Jean Uwinkindi, ukekwaho kuba yarakoze Jenoside mu hahoze ari Komini Kanzenze, mu Bugesera.
Iyi Komisiyo ikomeza ivuga ko bizeye ko n’ubwo yajurira iki cyemezo cy’urukiko, ubujurire nabwo buzaza bugishimangira.
Urugereko rw’Urukiko rwemeje ko azoherezwa kuburanishirizwa mu nkiko zo mu Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri kivuga ko Jean Uwinkindi azoherezwa kuburanishirizwa mu nkiko zo muri Repubulika y’u Rwanda.
Ashinjwa kugaba ibitero ku batutsi bari bahungiye ku rusengero rwa Kayenzi, mu tugari twa Byimana na Rwankeri no mu kibaya cya Cyugaro.
MIGISHA Magnifique
http://news.igihe.org/news-7-11-14069.html
Posté par rwandanews