Published on July 19, 2011 by umuseke1
Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yavuzeko mu ngingo 73 zigize rapport ya Human Right Watch u Rwanda rwemeye gusa ingingo 67 naho 5 ngo ntizifite aho zishingiye. Muri iyi rapport (Universal periodic review report) ya Human Right Watch hakubiyemo ingingo 73 z’ibyifuzo cyangwa inama (Recommandations) uyu muryango mpuzamahanaga uharanira uburenganzira bwa muntu usaba u Rwanda.
Muri izo ngingo ziri muri Rapport yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi, Ministre Karugarama avuga ko 5 muri zo u Rwanda ruzihakana kuko zidashingiye ku kuri na gato.
Muri izi ngingo harimo:
– kuvangura no guheza abatwa
– ubucuruzi bw’abantu (Human trafficking)
– Guhagarika kwinjiza abana mu gisirikare
– Guhagarika ifatwa ry’abantu ritanyuze mu mategeko (Arribitraly arrest and detentions)
Ministre w’ubutabera Karugarama Tharcisse akaba yahakanye ko izi ngingo idafte aho zihuriye n’ukuri, ko mu Rwanda nta bana binjizwa mu gisirikare ko ndetse nta n’ubucuruzi bw’abantu buba mu Rwanda.
Mu zindi ngingo Human Right Watch yatanzemuri iyi rapport ishoka buri kwezi, zirimo n’izishimira aho u Rwanda rugeze zirimo nko kurengera abana, kurwanya no gukumira ruswa, kuzamura uburezi kuri benshi, no kurwanya ubukene n’izindi.
Daddy Sadiki RUBANGURA
Umuseke.com
http://umuseke.com/2011/07/19/u-rwanda-rwahakanye-zimwe-mu-ngingo-za-rapport-ya-hrw/
Posté par rwandaises.com