Iri sanwa ry’uyu muhanda ryatewe inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi.
Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano hamwe n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi wo gusana uyu muhanda wa Kigali-Gatuna, kuri miliyoni 32 z’amayero mu mwaka ushize. Byiyongera ku zindi 15 nazo zemewe gutangwa n’uyu muryango.
Uyu muhanda wose uhuza Kigali na Mbarara ufite uburebure bwa kilometero 124 uhuza ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, uzubakwa n’ikigo cy’ubwubatsi cya Strabag International
Strabag izatangira imirimo y’iri sana muri Gicurasi umwaka utaha.
Gusana aha hantu biri mu bikorwa bizajyana no gushaka ahazajya haparikwa imodoka no gushyiraho gasutamo imwe ku mupaka wa Gatuna no kubaka amasanganzira i Nyabugogo mu kunoza uko imodoka zibisikana mu mihanda.
Umushinga wo gusana uyu muhanda ujyanye na gahunda y’ingenzi yo gusana imihanda yo mu muhora wa ruguru (Northern Corridor) mu buhahirane hagati y’icyambu cya Mombasa muri Kenya n’ibindi bihugu bidakora ku Nyanja nka Uganda, u Rwanda n’u Burundi n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Faith Mbabazi
www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4606
Posté par rwandanews