Ku Mubyeyi  Mukuru Uyobora Umuryango w’ Abenebikira, i Save.

Turabasuhuje.

Uyu munsi, mugiye gushyingura umuvandimwe wacu, Soeur Marie Jacqueline,  Thérèse Kanonayire.

Imana itegeka byose yatumiye Iwe Soeur Marie Jacqueline. Uyu munsi, kuwa gatanu, tariki ya 23/03/2012, muramuherekeza  mw’irimbi  ry’Abenebikira, i Save, aho yagiranye amasezerano akomeye na Yezu.

Soeur Jacqueline, agiye ali intwali, « mulier fortis », femme de courage, Agiye ali mwiza imbere ya Nyagasani. Yemeye  amasezerano ye, kugeza yitaba Imana.Twese twabihamya,  kuko tubizi kandi twabibonye.

Asa na ba batagatifu akunda : Thérèse d’Avila, Thérèse de Lisieux.  Kanonayire yavugishaga ukuli, yali umwalimu wigisha ukuli.

Twaje turi benshi, ku wa gatatu, taliki 21/03/2012, mu missa i Lille, Fance. Twali twuzuye kiliziya yose, Twaje tuvuye mu ntara nyinshi :  Paris, Reims, Belgique, Rwanda, Canada, Kongo, n’ahandi.

Twaje tuli abavandimwe n’incuti.  Hali abasaserdoti barenze icumi. Hali ababikira benshi cyane.

Abaririmbye muli iyo missa baturirimbiye neza.

Umusaserdoti mukuru yamuhaye « encens » n’amazi y’icyuhagiro yo kutwibuza batismu twahawe.

Twese twarahagurutse, tumusezeraho. Twarababaye, aliko inyigisho y’uliya musaserdoti mukuru yaduteye inkunga, Twarishimye ku munsi w’akababaro.

Wa musaserdoti yacanye  urumuli rwa Pasika, atubwira ko ikiranga Soeur Jacqueline, ni « lumière ».

Arongera, ati :« Notre A-Dieu à Soeur Jacqueline coincide avec le premier jour du printemps ».

Abavandimwe n’incuti, balimo abasaza bananiwe, bafashe indege, kugira ngo baherekeze  Soeur Marie Jaqueline i Save.

Amafoto yo mu misa yo kumuherekeza, i Lille

DSC_1174Photos: Chris Birasa

Byanditwe na R.Laurent

http:/www.rwandaises.com