IGIHE.com mu Bubiligi tumaze kumenya inkuru y’incamugongo y’itabaruka rya Sentore Athanase twagerageje kuvugana na bamwe mu Banyarwanda babanye kandi bagatozwa na we batuye hano mu Bubiligi bagira icyo bavuga ku itabaruka rye, Muri bo harimo Muyango, Nyiratunga Alphonsine, Gashugi Julienne, Numukobwa Faina, Suzanne Nyiranyamibwa na Majyambere.

Muri iki kiganiro rero natangiye mvugana na Muyango wagize ati : “Simurira ndamuririmba Rwagirizabigarama rwa Ngarambe umurinzi wo ku Rwanamiza. Igendere neza ngenzi y’Intore, usize umurage mwiza mu Rwanda rwakubyaye ! Nagize amahirwe yo kukuba hafi imyaka myinshi, unsiga ubuhanga bwawe n’ubwo ntakwigereranya nawe, ariko kandi sinakubereye ikigwari, kenshi mu muco w’iwacu bavuga ko nta mubyeyi ushima umwana ngo abivuge cyane, nanjye naguhishe ko mbizi, ariko nabigusomaga mu maso. Abana ndetse n’abuzukuru ntibatanzwe kuri uwo muco mwiza udusigiye, ugiye tukigukeneyeho byinshi, isangire izindi ntore uzadukomere yombi ibutaramantwari, imfura yawe Imbanzamumyambi”.

Nyiranyamibwa Suzanne yakomeje nawe agira ati : » Yari umubyeyi wa benshi, yageraga mu bato akaba muto yagera mu bakuru akaba mukuru, muri make yari mutima wera, kandi nta ntonganya yagiraga iyo wamukoserezaga yashakaga uburyo abikubwira nta ntonganya mu buryo bw’ikiganiro kijyanye n’injyana ntabona uko nsobanura ».

Nyiratunga Alphonsine uzwi ku izina rya Fofo nawe yagize icyo avuga, ati : Nta kindi navuga, jyenda uri INTORE abazi icyo ijambo intore bivuga baranyumva, nzagukumbura cyane… »

Numukobwa Faina nawe yagize ati :  » waduhaye Urugero rwiza, urarudutoza, udukumbuza u Rwanda urarudukundisha mu muco aho twari turi hose, uwo murage udusigiye tuzawuvuga kandi tuwusigire abana ».

Julienne Gashugi ati :  » Igendere neza ngenzi y’Intore. Waduhaye urukundo rw’umuco iyo twabaga mu mahanga, dore ko ari wowe watangiye itorero ry’abakuru n’abato. Ntiwigeze utezuka kuri iyo ntego, ntituzakwibagirwa ».

Majyambere yatoje akiri muto nawe we yagize ati :  » Sentore yantoje intambwe y’intore anyigisha imihamirizo, kandi ndahamya ko ntazamuhemukira, nzakomeza kubitangana umutima wose mu bandi ngo nabo babimenye, umunsi tuzongera guhura mu ijuru uzakomeze umbere umutoza ».

Twabibutsa ko umukambwe Sentore Athanase w’imyaka 77 yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza kanseri y’umwijima.

Karirima A.Ngarambe, IGIHE.com – Belgique

igihe.com/diaspora/u-bubiligi-uko-bamwe-mu-batojwe-na-sentore-bakiriye-itabaruka-rye.html

Posté par rwandanews