Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana

Abanyarwanda batuye muri Pologne no mu nkengero zayo nk’u Budage, ku wa 9 Ugushyingo 2017, bifatanyije n’imiryango y’Abayahudi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) n’iyakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu munsi waranzwe no gufungura ku mugaragaro ahazashyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi, ruzaba rugizwe ahanini n’amafoto yerekana amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rwibutso ruzashyirwa ahari urusengero rw’Abayahudi, hanasanzwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi, aho izi nzibutso zombi zizaba ziri hamwe, bigafasha abazajya bazisura kumenya amateka ya Jenoside zombi.

Mu biganiro byabereye muri Kaminuza ya “Wroclaw: Institute of political science”, Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana, yashimiye abateguye igikorwa aho yavuze ko ari icy’agaciro gakomeye iyo ari ku bufatanye bw’abanyarwanda n’Abayahudi.

Hanakozwe urugendo rwo gushyira imbere umuco w’ubworoherane ku Isi, hazirikanwa inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Urugendo rwasorejwe ku rwibutso rwubatswe aho batwariraga Abayahudi bavuye i “Wroclaw” bajyanwa mu nkambi ya “Auswhrtz”.

Murangira César uyobora Ibuka Europe yatangarije IGIHE ko ari iby’agaciro kuba ibiganiro byitabiriwe n’abanyamahanga ndetse n’urubyiruko rwinshi.

Yagize ati “Birashimishije cyane kubona imbaga y’abanyamahnga biganjemo urubyiruko n’abarimu muri kaminuza bahurizwa hamwe ari benshi bakagira ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakorwa ingendo zigamije amahoro kandi hibukwa inzirakarengane.”

Ku mugoroba herekenwe ko uretse kuba u Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko mbere ya byose ni igihugu gifite umuco n’amateka akiranga kandi ajyanye n’indangagaciro nyazo, ubundi ziranga Umunyarwanda. Kubw’ibyo, Itorero
« Irebero » ryabyinnye kinyarwanda, intore zirahamiriza, hatambuka n’umurishyo w’ingoma.

Itorero ryerekanye ibiranga nk’umuco nyarwanda, ugaragza ko Abanyarwanda
bari umwe mbere y’ubukoroni.

 

Urugendo rw’amahoro rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

 

 

Abakobwa b’Itorerp Irebero ryerekana imbyino z’umuco nyarwanda

 

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Wroclaw bakurikiye ibiganiro

 

 

 

 

 

 

 

 

Habereye imurika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

 

Abanyamahanga bagiye basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

Murangira César uyobora Ibuka Europe yunamira abishwe muri Jenoside

 

 

 

Murangira César uyobora Ibuka Europe atanga ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Dunvael

karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/diaspora/article/pologne-abanyarwanda-n-abayahudi-bifatanyije-kwibuka-abishwe-muri-jenoside

Posté le 13/11/2017 par rwandanews