Kaminuza ya Harvard, Ishami ry’Ubuvuzi yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda yo gutanga ubufasha mu bijyanye no guhugura abaganga bavura kanseri barenga 20 mu myaka iri imbere.

Abazahugurwa ni abavura bakoresheje imiti n’abifashisha imirasire mu kwangiza cyangwa gushiririza ingingo ziba zafashwe na kanseri.

Aya masezerano hagati ya Minisiteri y’Ubuzima na Kaminuza ya Harvard binyuze mu ishuri ryayo “Harvard Catalyst” ikora nk’ikigo gitanga amahugurwa atandukanye yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ugushyingo 2017, nyuma y’umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku ndwara ya kanseri iteraniye i Kigali.

Iki kigo gifasha mu bijyanye no kuzamura ubuzima bw’umuntu binyuze mu gutanga ibikoresho, amahugurwa no gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Nyuma yo gusinya amasezerano, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima rusange muri Harvard Cancer Centre, Professor Wilfred Ngwa, yavuze ko impamvu ya mbere y’aya masezerano ari ugutanga ubumenyi n’amahugurwa mu bitaro byo mu Rwanda birimo ibya Gisirikare biri i Kanombe.

Yavuze ko bafite intego yo gufasha abasanzwe batanga amahugurwa ku buryo mu myaka iri imbere hazahugurwa inzobere nyinshi.

Yagize ati “Turashaka guhugura abantu benshi. Tuzatanga ubufasha bwo guhugura abaganga b’Abanyarwanda bavura kanseri barenga 20.”

Professor Ngwa yanavuze ko imikoranire izanagera ku mishinga igamije kureba uko indwara ya kanseri ihagaze mu Rwanda no gufasha Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi. Ibi bizatuma abaganga bo mu Rwanda bashobora kohereza amashusho muri Amerika bashobora kubaha ubufasha.

Yavuze ko imiyoborere myiza n’ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho bizafasha impande zombi mu guhindura ubuzima bwa benshi, hatangwa ubuvuzi bwiza ndetse n’akazi kuri benshi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko aya masezerano azafasha kongerera ubushobozi urwego rw’ubuvuzi bwa kanseri mu gihugu nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Yagize ati “Imikoranire hagati y’impande zombi izafasha kongerera ubushobozi abaganga ndetse bagire ubumenyi bwimbitse bwo kwita ku barwayi ba kanseri.”

Dr Gashumba yavuze ko bizanafasha guverinoma mu rugendo irimo rwo kuvura kanseri ikoresheje ikoranabuhanga, ingamba zo kwirinda iyi ndwara, kubona amahugurwa ahagije ndetse no gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Kaminuza ya Harvard yashinzwe mu 1782, ni Ishuri riri muri atatu yigisha ubuvuzi amaze imyaka myinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane na Professor Wilfred Ngwa nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire
http://www.igihe.com/ubuzima/article/kaminuza-ya-havard-yasinyanye-n-u-rwanda-amasezerano-yo-guhugura-inzobere-z#.WgR0OkDVTJk.facebook
Posté le 13/11/2017 par rwandanews