Tariki ya 1 Nyakanga u Rwanda ruzizihiza imyaka 50 rumaze rubonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’Ababiligi, gusa mu muhango wo kwizihiza iyi sabukuru u Rwanda ntirwatumiye umuyobozi n’umwe wo muri Leta y’u Bubiligi ku bushake.

Mu gihe ku itariki 2 Nyakanga ubwo u Burundi buzaba nabwo bwizihiza isabukuru y’imyaka 50 bumaze bubonye ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’Ababiligi, abayobozi barimo Igikomangoma Philippe n’umufasha we, Minisitiri w’Ubutwererane Paul Magnette, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Didier Reynders n’abandi, bari mu bazaza kwifatanya n’abatuye icyo gihugu, nk’uko byemejwe n’Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi Joseph Smertz, mu minsi mikuru y’akataraboneka yateguwe muri icyo gihugu, u Rwanda rwo rwahisemo kudatumira abayobozi b’icyo gihugu ku bushake.

Hano mu Rwanda n’ubwo mu kwizihiza iyo sabukuru hatumiwe bamwe mu bakuru b’ibihugu bo mu Karere, nta birori bidasanzwe byateganyijwe.

Mu minsi ishize IGIHE iherutse kwakira ubutumwa bwari buturutse kuri umwe mu bayobozi muri imwe mu maminisiteri bugira buti : “Ubukoloni bwasigiye igihugu cyacu umurage ukomeye w’amacakubiri, ivangura, imiyoborere mibi, urwikekwe no kutizerana mu bana b’u Rwanda no guheza Abanyarwanda bamwe na bamwe ku byiza by’igihugu.

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti : “Abana b’u Rwanda bamwe baciwe mu gihugu cyabo, abandi baricwa, abandi bahabwa akato, amazu aratwikwa, amatungo araribwa, byose bikozwe kandi bitegetswe n’ubutegetsi bubi bwari buriho icyo gihe. Ubwigenge bwabonetse mu mivu y’amaraso n’inkongi y’umuriro, ku buryo kubwita ‘ubwigenge nyakuri’ (real independence) byaba ari ukwibeshya.”

Hari rero benshi bemeza ko ubwigenge u Rwanda rwabonye tariki 1 Nyakanga 1962 bwari uhererekanya bubasha hagati y’ubuyobozi bw’abakoloni b’Ababiligi baciye Abanyarwanda mo ibice, n’ubutegetsi bwaranzwe n’irondakoko ndetse n’irondakarere mu gihe cy’imyaka 32 yasojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagati aho nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Jeune Afrique, guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko kuba u Rwanda rwarafashe icyemezo cyo kudatumira u Bubiligi ari uburenganzira bw’icyo gihugu.

Twababwira ko uyu mwaka ibirori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora byakomatanyijwe n’ibyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, byose bikazizihizwa tariki 1 Nyakanga mu muhango uzabera kuri Stade Amahoro I Remera.

Foto : Jeune Afrique

www.igihe.com/politiki/amakuru-124/kuki-u-rwanda-rutatumiye-u-bubiligi-mu-iyihizwa-ry-isabukuru-y-imyaka-50-y-ubwigenge.html

Posté par rwandaises.com