Mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyarwanda baba i Khartoum ku babifashijwe na Ambasade y’u Rwanda bifatanyije n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Sudan, bizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ibi birori byabereye muri hotel Al Salam Rotana iri mu mujyi wa Khartoum rwagati, aho leta ya Sudan ihagarariwe na Minisitiri w’umuco Hassan Atayb Badawe.
Mu ijambo rye uhagarariye ibiro by’u Rwanda by’ububanyi n’amahanga muri Sudani, Shyaka Kajugiro ; yibukije ko kwibohora k’u Rwanda byari bigamije kwikura ku ngoyi y’ubuyobozi bwa mbere na nyuma y’ubukoloni bwimakaje urwango, ivangura ry’amoko n’uturere, ingengabitekerezo ya jenoside byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu barenga miliyoni.
Yanasubiye kandi kuri byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 harimo imiyoborere myiza, kugarura umutekano mu gihugu, ubumwe n’ubwiyunge, yibutsa ko inzira ikiri ndende ko kwibohora atari ikintu kimwe gikorwa kirangira.
Minisitiri w’umuco wa Sudani, Hassan Atayb Badawee yashimiye cyane u Rwanda ku kwibohora kwarwo, ashimira ibimaze kugerwaho byose mu kongera kubaka igihugu cyari cyashenywe n’imiyoborere mibi, agaruka ku ruhare rw’u Rwanda ku kuba rwarafashe iya mbere mu kuza gufasha kugarura amahoro muri Darfur. Ibi byose avuga ko bikeshwa imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
http://www.igihe.com/diaspora/amahuriro/article/khartoum-abanyarwanda-n-inshuti
Posté par rwandaises.com