Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Park Yong-min, kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira, yasuye Polisi y’u Rwanda aho yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wayo IGP Emmanuel K Gasana.

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda yashimye uburyo abapolisi b’u Rwanda bakora akazi kabo kinyamwuga bacunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ambasaderi Park n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana no gucunga umutekano ndetse no kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Yagize ati: “ Mu mezi make maze mu Rwanda, nasanze ari ngombwa gusura Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Namushimiye ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu guharanira amahoro n’umutekano usesuye muri iki gihugu. Rwose twese turabyishimiye”.

Yakomeje avuga ko bemeranyije gukomeza gufatanya no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu birebana no kongerera abapolisi ubushobozi by’umwihariko bahabwa amahugurwa.

Koreya y’Epfo isanzwe itera ikunga Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no guha amahugurwa abapolisi cyane cyane ibirebana n’ubwubatsi no gucunga umutekano wo mu muhanda.

Iyi nkunga inyuzwa mu Kigo cyayo gishinzwe ubufatanye mu iterambere (KOICA).
Polisi y’u Rwanda na KOICA basinye amasezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2013, aya masezerano yerekeranye no kwigisha imyuga, kubungabunga umutekano,ikoranabuhanga ndetse n’ubuhinzi.

Ubufatanye n’inzego zitandukanye no kongerera ubushobozi abapolisi cyane cyane bahabwa ubumenyi n’amahugurwa, ni ikintu cy’ingenzi Polisi y’u Rwanda yiyemeje mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.

IZINDI NKURU WASOMA
Yanditswe kuya 21-10-2015 na IGIHE
Posté par rwandaises.com