Kitoko Bibarwa, umuhanzi w’umunyarwanda w’imyaka 30, uba mu Bwongereza, avuga ko we n’abandi Banyarwanda ubwo bazaba batora Umukuru w’Igihugu umwaka utaha, bakwiye kuzahitamo umuyobozi uzakomeza kuganisha igihugu aheza.
Mu kiganiro na IGIHE, Kitoko Bibarwa uba muri iki gihugu kuva mu 2014 aho ari kwiga, yatubwiye uko abona kandi yiteguye amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri 2017 mu Rwanda.
Kitoko avuga ko yiteguye neza amatora kimwe n’abandi banyarwanda kugira ngo bitorere umuyobozi ubereye igihugu n’abagituye.
Ati “Amatora ndayiteguye, nanjye ndi mu barambiwe ko agera ngatanga ijwi ryanjye nkoresheje igikumwe cyanjye ngaha ijwi umuntu mbona ufitiye u Rwanda icyerezo kizima, uzatuma nkomeza gukora ibintu nifuza nkabigeraho mu mutekano, haba kuri jye cyangwa no ku wundi mu nyarwanda duhuje imyumvire. Kandi nkaba niteguye kuzatorera aho nzaba ndi hose, haba mu Burayi, haba mu Rwanda, aho nzaba ndi icyo gihe.”
Kitoko wagarutse ku mateka ye kuva mu bwana bwe, avuga ko yabaye mu bihugu byinshi by’amahanga akazongwa n’ibibazo byiganjemo iby’intambara, ariko ngo aho ahungukiye agaruka mu Rwanda, ngo yahasanze amahoro arongera aratuza, ubuzima bugenda neza.
Ati “Ntabwo ndi umunyapolitiki, nta n’ubwo nteganya kuba we, ariko nshyira mu gaciro kuko numva ko nzi ibyiza n’ibibi, ariyo mpamvu natangiriye ku mateka yanjye mato, ariko ampa ubushishozi bwo kumenya amateka y’ubuyobozi muri politiki zitandukanye namenye.”
“Mujye mugereranya murebe aho tuvuye naho tugeze naho twifuza kugana, ese uyu muvuduko turiho tuwukomeje mu myaka iri imbere twaba tugeze he? Ibi biraguha igitekerezo nyacyo ngenderwaho. Niba Perezida Kagame twaramukunze akatugeza ku bintu byose nababwiye twagiye tugeraho, kuki wakwitesha ayo mahirwe yo kongera gukomezanya nawe nkuko abanyarwanda twabimusabye?”
Kitoko avuga ko niba u Rwanda rufite umuyobozi mwiza (agereranya n’urumuri), Abanyarwanda bakagombye kurukomeraho mu nzira y’iterambere barimo.
Ati “Ntawe nifuriza kuzimya urumuri ruri kumurikira Abanyarwanda kandi mu by’ukuri rumurika neza, ibi ndabivuga nka Kitoko w’umuhanzi. Perezida Kagame yatugejeje kuri byinshi, yaduhesheje ishema, biragaragara, n’ubwo bamwe badashaka kubibona.”
“Hano ntuye mu Bwongereza, Abanyarwanda batubona nk’abanyabwenge ubu, kubera abayobozi beza dufite, rero niba mfite icyo cyubahiro aho nciye hose, nkaba mfite igikumwe cyamfasha kongera kwihitiramo umuyobozi, ngomba kugikoresha koko kugira ngo agume muri ya mirimo nanjye ngire umutekano n’amahoro, niba ndi umuririmbyi mbone aho nkorera, uwiga abone uburyo bunoze naho yigira heza, niba uri umubyeyi urere abawe utekanye.”
“Hanze iyo uvuze Paul Kagame barabakubaha, nahano niga mu Bwongereza usanga bansaba guhora ntanga ubuhamya bw’ibyiza u Rwanda rwagezeho bikantera ishema kuko badufata nk’abantu bazi icyo bakora kubera ubuyobozi bwiza.”
Kitoko yasabye Abanyarwanda kuzashyira mu gaciro bakitorera umuyobozi ukomeza kubashyira mu cyerekezo cyiza cy’ubuzima.
http://www.igihe.com/interviews/article/ntawe-nifuriza-kuzimya-urumuri-rumurikira-abanyarwanda-kitoko-avuga-ku-matora
Posté le 10/12/2016 par rwandaises.com