Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 9 Ukuboza 2016 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, yamenyeshejwe aho igikorwa cyo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika ya 2017 kigeze n’ingengabihe yayo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yamenyesheje iyo nama ko mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ko umunsi w’amatora ku Banyarwanda bazatorera hanze ari ku itariki ya 3 Kanama 2017.

Yamenyesheje kandi ko Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda ari ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora, abakandida bakazamenyekana mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza biteganyijwe muri Nyakanga 2017.

Komisiyo y’amatora iherutse gutangaza ko Leta y’u Rwanda iteganya kuzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 5.5Frw muri ariya matora. Iyo ngengo y’imari yagabanutseho miliyoni 500 Frw, ugereranyijwe n’iyakoreshejwe mu matora aheruka ya 2010.

Byitezwe ko 95 % by’ayo mafaranga azakoreshwa mu matora azatangwa na leta, akazakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’amatora.

Mu 2010 ubwo Perezida Kagame yitabiraga amatora y’Umukuru w’Igihugu

 

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amatariki-yo-gutora-perezida-wa-repubulika-yamenyekanye#.WEvZUSpqJ8o.facebook
Posté le 10/12/2016 par rwandaises.com