Abanyarwanda batuye muri Uganda, Abadepite bahagarariye u Rwanda mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) n’inshuti zarwo bizihije Umunsi mukuru w’intwari, basabwa guharanira ubutwari birindira umutekano banaharanira imibereho myiza.

Uyu muhango wabaye kuwa 1 Gashyantare 2018, ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Kampala.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage, yasobanuye ko indangagaciro z’ubutwari ari ubumwe, gukora cyane, gukunda igihugu n’ubwangamugayo byose bigaherekezwa no kwitangira abandi.

Yakomeje avuga ko kuzirikana intwari z’u Rwanda muri iki gihe ni umwanya wo gushishikariza urubyiruko kwigira ku byo ababyeyi barwo bakoze, bityo na bo bakagira uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Urubyiruko rw’u Rwanda uyu munsi rufite amahirwe y’uko hari aho ruhera rukubakira ku byagezweho. Reka twese duharanire kuba intwari aho tuba ariko icy’ingenzi dushishikarize abana bacu kugira intego mu buzima bubakire ku byagezweho. Ntawe uzava ahandi ngo atwubakire igihugu. Ni inshingano yacu y’ibanze nk’Abanyarwanda.”

Perezida wa EALA, Martin Ngoga, yongeyeho ko ubutwari ari uguteza imbere no guhindura imibereho y’abaturage, binyuze mu bikorwa byiza bifitiye akamaro igihugu muri rusange.

Yavuze ko gushyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari byo bizatuma ababituye bahangana n’ibibazo bibugarije kuruta uko igihugu cyaba nyamwigendaho.

Yagize ati “Tugomba gushyira imbaraga mu kugera ku kwihuza k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaba mu bukungu na politiki, ubucuruzi, ishoramari, tugakomeza kuba umwe no gushyira hamwe mu bihindura imibereho y’abaturage bacu.”

Kananura Donat ukuriye Abanyarwanda baba muri Uganda yashimiye Intwari z’u Rwanda cyane cyane ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko ntacyabatera ubwoba bamufite.

Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu aribyo; Imanzi, Imena n’ingenzi. Kugeza ubu u Rwanda rufite Intwari 55. Zirimo umusirikare utazwi izina na Major General Fred Gisa Rwigema, bari mu cyiciro cy’Imanzi.

Hari icyiciro cy’Imanzi kirimo; Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicite n’abanyeshuri b’i Nyange bazize n’abarokotse igitero cy’abacengezi cyo kuwa 18 Werurwe 1997.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. Frank Mugambage (Ibumoso) na Perezida wa EALA, Martin Ngoga mu kwizihiza umunsi w’intwari

Abanyarwanda baba muri Uganda basabwe guharanira kurangwa n’indagagaciro z’intwari

Perezida wa EALA, Martin Ngoga

Uretse Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri Uganda bifatanyije kwizihiza umunsi w’intwari

Byari ibyishimo ku Banyarwanda bizihizaga umunsi w’intwari

Bishimiye kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu cyababyaye

Bamwe mu Banyarwandakazi baba muri Uganda
http://igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-baba-muri-uganda-bizihije-umunsi-w-intwari-bahabwa-umukoro
Posté le 03/02/18 par rwandaises.com