Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasubije Abafaransa bahoze ari ba Minisitiri bashinzwe iterambere n’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, banenze kuba igihugu cyabo cyarashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo.

Mushikiwabo ariyamamaza ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu matora azabera muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Ahanganye n’Umunya-Canada Michaëlle Jean, ushaka manda ya kabiri nyuma yo kuyobora iya mbere guhera mu 2014.

Tariki 23 Gicurasi ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron, yavuze ko ashyigikiye kandidadire ya Mushikiwabo kubera ubunararibonye amuziho.

Mu nyandiko ndende banyujije mu kinyamakuru Le Monde, Charles Josselin, Pierre-André Wiltzer, Hélène Conway-Mouret na André Vallini, bigeze kuyobora Minisiteri y’iterambere na Francophonie mu Bufaransa, bavuze ko gushyigikira Mushikiwabo bizangiza isura y’igihugu cyabo.

Bagaragaza ko Macron ajya gufata umwanzuro wo gushyikira Mushikiwabo atigeze agisha inama ibihugu bikomeye muri OIF ngo bivuge aho bihagaze.

Bagize bati “Uyu mwanzuro wafashwe nta kuganira n’abafatanyabikorwa b’ingenzi b’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa. OIF ntabwo ari umutungo w’u Bufaransa rero ntabwo bikwiye ko abayobozi b’ibihugu bafatira umwanzuro abandi.”

Aba bagabo bagaragaje ko u Bufaransa bwagombaga kureka abanyafurika akaba ari bo bihitiramo umukandida uzabahagararira.

Bati “Niba Bufaransa bwumva ko OIF ikwiye kuyoborwa n’Afurika, nireke abanyafurika bihitiremo aho kubahitiramo.”

Amb Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yahise asubiza abo bagabo, avuga ko ibitekerezo byabo bigaragaza ingengabitekerezo y’ubukoloni itakigezweho.

Yagize ati “Ndifuza kwibutsa ba minisitiri ba Francafrique yashaje barimo abakambwe bo mu gihe cya Mitterand, ko Francophonie ishingiye ku bukoloni yarangiye. Ibihugu 29 bya Afurika byarangije guhitamo umukandida wabyo, umugore w’inararibonye uvuga Igifaransa, rero ntacyo kuvuga mufite.”

Nubwo abo bagabo bavuga ko Afurika itahawe amahirwe yo kwihitiramo umukandida, nabo bigaragara ko bashyigikiye Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo.

Urugero ni aho bagaragaza ko kuba Macron yarashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ari ikosa rikomeye kuko bari bakwiye gufatanya na Canada kugira ngo bagire ingufu zo guhangana n’amakosa ari gukorwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Bati “Aho kuganira n’abafatanyabikorwa bacu b’ingenzi bakoresha ururimi rw’Igifaransa uhereye ku banya-Canada, u Bufaransa bwatangiye indi ntambara idafite akamaro na Minisitiri w‘Intebe Justin Trudeau kandi aribwo twari dukeneye cyane Canada ngo dufatanye kurwanya amakosa agenda akorwa na Trump.”

Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibumvikana ku masezerano yo koroherezanya ubucuruzi mu muryango bw’ibihugu byo muri Amerika y’amajyaruguru (NAFTA).

Ibyo bihuza n’uko umwuka atari mwiza hagati ya Trump ku masezerano mu by’ubucuruzi y’igihugu cye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi u Bufaransa burimo, aho asaba ko amasezerano ahinduka kuko u Burayi aribwo bubyungukiramo kurusha Amerika.

Abo bahoze ari ba minisitiri mu Bufaransa, bagaragaza ko u Bufaransa bwari bukwiye gushyigikira no kugisha inama Canada izabafasha guhangana na Trump aho gushyigikira Umunyafurika.

Minisitiri Mushikiwabo amaze kuzenguruka mu bihugu byinshi bigize OIF asaba gushyigikirwa kandi hafi ya byose byarabyemeje.

Yavuze ko natorerwa kwicara mu bunyamabanga bwa OIF azibanda ku kuzamura Ururimi rw’Igifaransa, guhanga imirimo mu rubyiruko, kongerera Umuryango wa Francophonie icyizere ugirirwa no gusangizanya ubunararibonye.’

Umuryango wa Francophonie washinzwe mu 1970, urakomeye cyane kuko uhuza ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa. Afurika ifite ibihugu 30 kuri 50 bifata ibyemezo muri OIF.

Igenzura riheruka mu 2014 ryerekanye ko Igifaransa kivugwa na miliyoni 274 ku Isi.

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-nduhungirehe-yasubije-ababaye-abaminisitiri-b-u-bufaransa-banenze
Posté le14/09/2018 par rwandaises.com