Ku wa kane Mutagatifu, imfungwa 22 zo muri Gereza ya Ntsinda i Rwamagana, benshi muri bo bakatiwe imyaka myinshi nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside, ku nshuro ya mbere bagiye i Kiziguro gusaba imbabazi imiryango 36 biciye ababyeyi, abana n’inshuti. Kuko babeshyaga abagore n’abana babo ko babeshyewe muri Gacaca, ubuhamya n’ukuri bavuze byateye benshi kugwa mu kantu.
Uyu muhango wo kwatura ibyaha bakoze ndetse bakanabisabira imbabazi wabimburiwe n’isengesho ryakurikiwe n’ijambo ry’Imana no kwigisha byakozwe na Padiri Rutinduka Laurent na we abe biciwe i Kiziguro ahahoze ari Komine Murambi yayoborwaga na Jean Baptiste Gatete wakatiwe imyaka 40 i Arusha.
Padiri Rutinduka yavuze ko gutanga gusaba imbabazi no kuzitanga ari byiza kuko ngo na Yezu yababariye abishi be, yavuze ko ashima aba batinyutse bakaza kuvuga ukuri bagasaba imbabazi imiryango biciye, ngo ni ikimenyetso nyakuri cyo kwiyunga n’Imana n’abantu.
Bose uko ari 22 ntibavuze ibyo bakoze mu ruhame, ariko habayeho igihe cyo kubabwiriza ijambo ry’Imana no kubahuza n’imiryango yabo n’iyo bahemukiye, bakaganirizwa ku bumwe n’ubwiyunge bikozwe n’Umuryango utari uwa Leta, Prison Fellowship Rwanda.
Ubuhamya bw’imfungwa enye (4) zatuye zikavuga amahano zakoze imbere y’abo ziciye n’abo zagiye guhiga zikababura babashije guhunga, bwakoze benshi ku mutima haba abo mu miryango yiciwe basabwe imbabazi.
By’umwihariko no ku bo mu miryango y’abishe bari barahishwe ko aba bantu bari bamaze igihe kirekire bagemurira aho bafungiye ari abicanyi.
Abavuze batanze amakuru arambuye ku bitero bakoze, ubusahuzi n’ubwicanyi ndengakamere bakoreye abicwaga, amakuru menshi yagaragaye ko atari azwi na benshi.
Dr Kalimba Peter uhagarariye Prison Fellowship Rwanda avuga ko muri rusange hirya no hino mu magereza bajyamo babwiriza ijambo ry’Imana, hamaze kwandikwa amabaruwa asaga 6000 y’abakoze Jenoside bandika basaba imbabazi.
Muri Gereza ya Rwamagana ngo mu mfungwa ibihumbi 13 zihari abagera ku 7000 bafungiye icyaha cya Jenoside, imfungwa zanditse zisaba imbabazi ni 675, muri bo abagera ku 123 ni abo mu karere ka Gatsibo.
Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE
Yashyizweho na Ange Eric Hatangimana30/03/2018 07:2413
Bwa mbere bavuze uko bishe Abatutsi imiryango yabo igwa mu kantu
Posté le 31/03/2018 par rwandaises.com