Dr Sezibera ngo ntawundi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga azi wakoze nka Mushikiwabo
MINAFFET ngo ni nka Hotel California

Muri iki gitondo yahaye ububasha yari afite Hon Dr Richard Sezibera kuko we agiye kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa i Paris, yavuze ko nta mpungenge afite kuko iyi Minisiteri ayisize mu maboko meza. Ariko anavuga bimwe mu byo asize bitanoze.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri iki gitondo

Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri iki gitondo

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu buvuga igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, yavuze ko yakoranye n’abandi byinshi mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda ariko hari n’ibikwiye kunoga.

Ati “ibindi  birimo inshingano zikomeye mbona tubikora neza ariko kugeza ubu tugomba kurushaho gukorana haba hagati yabakora hano muri ministeri no muri za ambasade. No gukorana n’izindi munitseri duhuje akazi kuko Ububanyi n’amahanga ntabwo ari za notes verbale gusa  ububanyi n’amahanga n’ibintu bitandukanye harimo ubuzima, ubukungu , ubucuruzi n’ibindi hakabamo ibihugu duturanye n’ibihugu bya kure.”

Yavuze kandi ko yishimiye ko asize iyi Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu maboko meza kuko Dr Sezibera atari mushya.

Ati  “ niyo mpamvu mvuye muri Ministeri nishimye kuko nzineza ko abagiye kuyobora Ministeri bafite ibintu byuzuye kugira ngo Ministeri yacu irusheho gutera imbere”

Dr Richard Sezibera Ministiri mushya hano yavuze ko u Rwanda rwagize ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga benshi ariko ngo ntawe yabonye ukora nka Mushikiwabo.

Yageze ati “ Ntekereza ko Ministeri y’ububanyi n’amahanga ari nka Hoteli California kuko ushobora ugenzura ibiri kubera imbere ukanagenzura ibira inyuma.”

Avuga ko kubera amateka y’u Rwanda bisaba ububanyi n’amahanga gukora bidasanzwe, ndetse n’izindi nzego zose.

Yasabye abo bagiye gukorana gufatanya ngo bagere ku kerekezo cy’igihugu.

Louise Mushikiwabo asize hari ibibazo bimwe mu bubanyi n’amahanga nk’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utameze neza, n’uwa Uganda urimo igitotsi.

Asize ariko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa waranzwe n’ibibazo ubu hari ikizere kinini cyo kumera neza.

U Rwanda ubu ruhagarariwe kuri buri mugabane. Rufite za Ambasade 33 zikorera mu bihugu 134 ku isi (imibare ya 2017), byari biteganyijwe ko uyu mwaka huzuzura izindi ambasade eshatu, kuri izi nshya iziheruka kwemezwa ni Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique n’iyo muri Zimbabwe nubwo zitarafungurwa mu buryo bwemewe.

U Rwanda ngo rufite Abadipolomate 110 mu mahanga, barimo ba Ambasaderi 29, ikifuzo cyari uko ngo buri Ambasade yagira Abadipolomate nibura bane (4).

Louise Mushikiwabo yashimye abo bakoranye mu myaka icyenda ishize

Louise Mushikiwabo yashimye abo bakoranye mu myaka icyenda ishize

Yaje atazwi, agiye ahandi ari ikirangirire no ku isi

Nyuma y’imyaka 20 aba mu mahanga, Louise Mushikiwabo yagizwe Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda muri Werurwe 2008, yari mushya muri Politiki y’u Rwanda, ntiyari azwi muri politiki bityo nta na byinshi yari yitezweho uretse akazi gakomeye kubera ibihe u Rwanda rwarimo.

Yari avuye muri Banki Nyafurika itsura amajyambere i Tunis aho yari umuyobozi ushinzwe itumanaho.

Akazi ke ka mbere gakomeye yakabonye mu kwa cyenda uwo mwaka aho yagombaga kuvugira Guverinoma imbere y’amahanga kuko Ubudage bwari bwataye muri yombi Rose Kabuye wari ushinzwe ‘Protocol’ ya Perezida Paul Kagame, bamushinja ibyaha by’intambara.

Mushikiwabo, mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, yumvikanye mu bitangazamakuru by’ino na mpuzamahanga avuganira Kabuye anagaragaza uruhande rwa Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo. Rose Kabuye yaje kurekurwa n’ibyo yaregwaga bivanwaho muri Werurwe 2009.

Muri Mata 2009 Leta y’u Rwanda rwahagaritse radio BBC Gahuzamiryango kumvikana mu Rwanda, igitutu cy’amahanga n’abantu Mushikiwabo yagihagazemo asobanura ko iyi Radio yahaga umwanya abakoze Jenoside n’abayihakana kandi Leta itabyihanganira.

Nka Minisitiri w’Itangazamakuru yakoze byinshi mu kuvugurura imikorere yaryo, kuri ‘ORINFOR saga’, ku kibazo cy’ikinyamakuru ‘Umuco’ cyahagaritswe cyasebeje Perezida Kagame n’ibindi…

Perezida yashimye akazi ke nyuma y’umwaka umwe gusa, ahita amugira Minisitiri w’Ububanyi  n’amahanga mu Ukuboza 2009 asimbuye Rosemary Museminali,  anakomeza kuba Umuvugizi wa Guverinoma.

Aha naho yahuye n’imirimo ikomeye mu bubanyi n’amahanga bw’u Rwanda kubera ibibazo binyuranye bireba u Rwanda mu karere, muri Africa cyangwa mu mahanga ya kure.

Louise Mushikiwabo yavugiye Leta y’u Rwanda mu bihe bikomeye nko mu 2012 igihe cy’intambara ya M23 aho amahanga yashinjaga u Rwanda kuba inyuma y’uyu mutwe.

Mu gihe cy’ibibazo by’umubano mubi na Tanzania iyoborwa na Perezida Kikwete ndetse no kuva mu 2015 haduka umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Mu gihe cy’itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake mu Bwongereza muri Kamena 2015 aho yavuze ko ari agasuzuguro kadakwiye kwihanganirwa.

Mu byiza n’ibikomeye Louise Mushikiwabo abonwa na benshi nka Minisitiri wakoze neza inshingano ze mu bubanyi n’amahanga no kuvugira Guverinoma y’u Rwanda. Ibi yanabishimiwe byimazeyo na Perezida Kagame mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya mu cyumweru gishize.

Yavuze ko Minisiteri ayisize mu maboko meza

Yavuze ko Minisiteri ayisize mu maboko meza

Dr Sezibera yashimye Mushikiwabo akazi yakoze muri iyi Minisiteri

Dr Sezibera yashimye Mushikiwabo akazi yakoze muri iyi Minisiteri

Abakozi b'iyi Minisiteri bitabiriye uyu muhango

Abakozi b’iyi Minisiteri bitabiriye uyu muhango

Photos/Flickr/Minaffet

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Posté le 24/10/2018 par rwandaises.com