Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko ateganya gutangiza mu gihugu cye gahunda ya Girinka isanzwe mu Rwanda mu rwego rwo gushyira ingufu mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage be.
Modi yabitangarije muri Leta ya Uttar Pradesh mu Majyaruguru y’iki gihugu, ubwo yagezaga ku baturage ibyo amaze kugeraho mu minsi 100 amaze ku butegetsi muri manda ye ya kabiri aherutse gutorerwa.
Muri Gicurasi nibwo Modi w’imyaka 68 yatorewe kuyobora u Buhinde mu yindi manda y’imyaka itanu nyuma y’aho ishyaka rye Bharatiya Janata (BJP) ryegukanye amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko.
The Telegraph dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Modi yabwiye abari bamukurikiye ko ibice by’icyaro bidashobora kubaho nta nka bifite, kandi ko aho ziri zafashije abaturage gutera imbere.
Ati “Hari igihugu cyitwa u Rwanda muri Afurika, nagiyeyo, mu Rwanda hari gahunda bafite yihariye aho leta iha abaturage batuye mu cyaro Inka ariko bakaba bafite amabwiriza ko inka izayivukaho mbere, izahabwa abandi batayite.”
Modi yakomeje agira ati “Mu buzima bw’abaturage b’u Buhinde ubworozi ni ikintu gikomeye, ese koko umuryango wo mu bice by’icyaro wabaho utabikoze? Sinzi impamvu hari abantu bamwe batungurwa iyo bumvise ibi.”
“Ubu nibwo buryo bakoresha kandi imbaraga bakoresheje, ni uko mu Rwanda buri rugo rugomba kugira inka ikabaha amata ukabona ko byongereye imibereho, ubwanjye nabonye ndetse niga n’uburyo bwakoreshejwe hariya.”
Minisitiri Modi yasuye u Rwanda muri Nyakanga 2018 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aza no gutanga inka 200 ku baturage batuye i Rweru mu Karere ka Bugesera.
Gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006 igamije kurandura ubukene mu Rwanda.
Kuva iyi gahunda yatangizwa na Perezida Paul Kagame mu myaka 13 ishize, inka zirenga 350,000 zimaze gutangwa zihabwa abanyarwanda batishoboye.
U Buhinde ni igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyari 1.3, kuva mu 2006 kugeza mu 2016 abaturage barenga miliyoni 271 bamaze kuvanwa mu bukene.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde agiye gutangiza mu gihugu cye gahunda ya Girinka
Yanditswe na Habimana James Kuya 18 Nzeri 2019 ++
Posté par rwandaises.com