Yanditswe  na NSANZABERA Jean de Dieu

Ingoma I Rwanda (Igice cya XX)Nk’uko twabibateguje mu gice cya cumi na n’Icyenda, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma.

Tugiye gukomereza ku ngingo nkuru twise “Ingoma-Ngabe” izagira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere. Tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa“Abanyamihango b’i Bwami”.

Abanyamihango b’i Bwami

Imirimo yo ku rurembo yabaga ari myinshi, ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru, n’ubutegetsi, imanza, itabaro, imibanire y’abagaraguna ba shebuja, ndetse hakaziramo n’ubucurabwenge.Abanyamihango b’i Bwami bari aba ng’aba ukurikije uko barutanwa mu nzego.

1. Umwami : Niwe wari umukuru w’igihugu w’ikirenga

2. Umugabekazi : Yari nyina w’Umwami ,agategekana nawe, bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu

3. Umwamikazi : N’ubwo umwami yagiraga abagore benshi, ariko havagamo umwe w’inkundwakazi akitirwa umugabo we agafata iryo zina. Ariko nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry’ibyemezo biyobora igihugu, kereka iyo umuhungu we yimaga ingoma,Nyamara nawe yari umwe mu banyacyubahiro b’I Bwami ,akubahirwa umugabo we.

4. Abatware b’intebe : Batwaraga intara z’ igihugu

5. Abatware b’Inyambo : Babaga bashinzwe kwita ku bworozi, cyane cyane inka z’inyambo

6. Abatware b’ubutaka :Babaga bashinzwe imirimo yose ijyanye n’ubutaka, nko gukata ibikingi, kwita ku burumbuke n’ibindi.

7. Abatware b’ingabo :Bari bashinzwe ubusugire bw’igihugu

8. Ibisonga : Byakoreshaga uburetwa n’amakoro ku misozi

9. Abahamagazi : Bari abagaragu b’Ibisonga, bakayobora imirenge ku birongozi, mu by’uburetwa.

10. Abiru : Bari abanyamabanga n’abagaragu b’ingoma

11. Abagaragu b’Umwami : Baramushagara mw’irambagira ry’ igihugu, bakagenda hamwe n’itara rya rubanda rw’ umwami.

12. Abamotsi :Bari bashinzwe itangazamakuru ry’i bwami, no kumenyesha rubanda gahunda z’ubuyobozi.

13. Abatahira : Bari abagaragu b’abatware b’inyambo, bashinzwe kwita ku myororokere y’amashyo aya n’aya.

14. Abarenzamase : Bari abagaragu b’Abatahira, bashinzwe kwahirira inka no kuzikukira.

15. Abagendanyi : Basasaga ibirago n’ibyahi mu ngando z’ Umwami.

16. Abagaba b’Ingabo : Bagengaga imitwe y’ ingerero bakagaba ibitero

17. Abavuzi b’amacumu : Bari bashinzwe itangazamakuru ry’ibyabereye ku rugamba

18. Abanyenzoga :Babaga bashinzwe inzoga z’i bwami umunsi ku wundi

19. Abanyamuheto : Bacaga isaso

20. Intore : Zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n’ ingabo z’ ingerero.

Abahetsi b’Umwami

21. Intasi : Zagenzuraga imiterere y’ibyaro n’iy’ibitero by’ayo mahanga.

22. Intarindwa : Bari abahetsi b’abamikazi.

23. Intumwa : Zoherezwaga mu butumwa bw’amoko yose

24. Izimukwiye : Bari abatwakazi babyiniraga Umwami

25. Imparamba : Zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli.

26. Abatora : Bubakaga inzu z’ ingando z’ Umwami

27. Abakannyi : Bararaga izamu

28. Abadaraza : Babohaga ibisenge by’ingoro y’umwami

29. Abanyakambere : Bamenyaga iby’ amata ,isuku yo mu nzu, n’ibindi byose bijyanye n’uruhimbi

30. Abarigisi : Bakamenya ibyo mu Kagondo

31. Abanyabyuma : Bacurishaga n’ izindi ntwaro bakamenya amagaza y’ i Bwami

32. Abanyabigagara : Babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga

33. Banyirumugezi : Basukuraga amariba y’i Bwami

34. Abakutsi : Bayoraga ivu n’imyanda

35. Abanyansika :Babohaga insika z’amazu y’ i Bwami

36. Abadogoro : Bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda

37. Urubinda-mahwa : Bari abakobwa b’ inshizi z’ isoni bakarema “Urukatsa”

38. Abajarajazi : Bamenyaga umurimo w’urubumbiro bakawuhembera

39. Abanyamuheno : Bari abashumba b’inguge y’ i Bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya

40. Abacurabwenge : Bari abanyantekerezo n’amateka y’ Igihugu

41. Abasizi : Bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma,bakitwa Intiti zitekererza ingoma

42. Abakongori : Bararaguraga bagahanurira Ingoma

43. Abanyamuganura : Baganuzaga umwami

44. Abavubyi : Bakavuba imvura

45. Abahoryo : Bakavuma ibyonnyi

46. Abahennyi : Bakavuma ababisha

47. Abanyamasubyo :Bagahamura imiti y’amahumane

48. Abahaditsi :Bavuraga inka

49. Abaziritsi:Bakavuza ingoma z’ I bwami bakuranwa ku bihe

50. Uwazirikishaga : Wari umutware w’ abo biru b’ abaziritsi

51. Uwakiraga imirishyo : ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage akayakirira ku nteko y’ ishimiro ry’imirishyo i Gaseke kwa Cyilima. Ibyo bikagenda gutyo kuri iyo gahunda.

Mu nkuru itaha tuzatangira ingingo nkuru yitwa“Ingoma-z’Imivugo”

Inganzo z’Abanditsi twisunze :

- Ingoma I Rwanda : (Padiri .SIMPENZWE Gaspard ,1992)

Twandikire kuri : umusizinsanze@yahoo.com

www.igihe.com/umuco/amateka/ingoma-i-rwanda-igice-cya-xx.html

Posté par rwandaises.com