Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko Jenoside imaze guhagarikwa, hari umusirikare washatse kubohoza inzu ya Banki Nkuru y’Igihugu akayiteshwa.
Ni mu kiganiro yatangiye mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro kivuga ku myaka 25 y’urugendo rwa FPR Inkotanyi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen Kabarebe yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, hari ibitekerezo bibi biteye agahinda birimo ibyaturukaga mu baturanyi bavugaga ko u Rwanda atari igihugu gishobora kwiyobora. Ashimangira ko abavugaga ibyo bose, bari bibeshye ku mbaraga za FPR na APR.
Ati “Igitekerezo cyari kuba igihugu cyakomekwa ku bihugu duhana imbibi, buri gihugu gifateho, abari bafite ibyo bitekerezo n’ubu baracyabirota.”
Yakomeje avuga ko ikindi gitekerezo cyaturukaga mu bantu bari barakoranye na leta yari yarabanje bo mu mahanga, bavugaga ko igihugu gikwiye gukatwamo imirongo ibiri, igice cy’Abahutu kikajya ukwacyo n’Abatutsi ukwabo.
Gen Kabarebe yakomeje avuga ko hari ingorane nyinshi, aho mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hari imbwa nyinshi ndetse no kubohoza imitungo.
Ati “Muri uyu mujyi wageraga ku nzu ugasanga handitseho ngo iyi yarafashwe, natwe abasirikare twarafataga, hari n’umusirikare mukuru wagiye kubohoza BNR barayimutesha. Icyo gihe twagiraga abarinzi benshi. Ni uko byari bimeze, imbwa zari muri uyu mujyi zari zarabyibushye, Chairman atanga amabwiriza, agira batayo yo kwica imbwa gusa.”
Ku wa 22 Kamena mu 1994, Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu cyiswe “Opération Turquoise”, yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.
Izi ngabo zagiye muri “Zone Turquoise” yari igice kigizwe n’ahahoze Perefegitura za Cyangugu, Gikongoro na Kibuye ari naho hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo gutabwa n’ingabo z’Abafaransa mu maboko y’Interahamwe.
Gen Kabarebe yavuze ko Zone Turquoise, yaje igamije kurwanya na FPR ndetse umwanzuro uyishyiraho warangiye ingabo zamaze kugera muri Congo.
Yavuze ko ibyabujije abari bayirimo kuyirwanya harimo uburyo izo ngabo zasanze FPR ikomeye.
Ati “Umuriro wa mbere wa RPA waberetse ko badashobora kurwana, ku Rutare rwa Ndaba, ikompanyi y’Abafaransa ifashwe, Afande ni we watanze amabwiriza ngo mubahe imbunda zabo biruke bagende.”
Ukwisuganya kw’abahunze u Rwanda
Gen Kabarebe yavuze ko abantu bari bahungiye muri Congo, hafi miliyoni eshatu, mu gihe gito bari bamaze kwisuganya, bafashijwe n’Abafaransa na Leta ya Mobutu, bashaka gusenya u Rwanda.
Ku Kirwa cya Iwawa bahashyize batayo yitwa Kagoma, ‘icyo gihe ntitwari tunazi ko Iwawa ari iyacu’.
Yavuze ko imiryango itegamiye kuri leta yose yakoreraga mu Rwanda yari abanzi, atanga urugero rwa Médecins Sans Frontières (MSF), yakoreshaga imodoka zayo mu gupakira intwaro zigenewe abacengezi ariko mu 1995 mu kwa gatatu uko bari 250 bose barahambirijwe.
Ati “Abanzi bari benshi, usibye abanyapolitiki barimo uwari Perezida Bizimungu wakoreshwaga na Perezida w’abaturanyi, natwe muri FPR, abasirikare bamwe batangiye gukoreshwa ndetse banahungira muri Uganda. Abitwa ba Mupende, ba Bizimungu, abandi banyapolitiki, abitwaga ba Seth Sendashonga nabo niyo nzira bafashe.”
Yavuze ko benshi bahindutse abagambanyi. Yibukije ibyavugiwe mu nama yabereye ku Mulindi mu 1998, aho havuzwe ko uwari Perezida yacuruzaga magendu afatanyije na Kayumba Nyamwasa warindaga imipaka.
Gucyura impunzi n’intambara y’abacengezi
Jenoside yakorewe Abatutsi uretse guhitana abarenga miliyoni, hari abandi Banyarwanda bahunze bajya mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania na RDC.
Gen Kabarebe yavuze ku bijyanye no gucyura impunzi byakozwe mu buryo buhambaye kandi nta n’umwe uhutajwe. Ati “Kuvuga ngo ingabo za RPA zigende zicyure impunzi, zizitandukanye n’abasirikare bari aba Habyarimana, gushyira icyo kintu mu bikorwa ntabwo ari umuntu wese wabikora.”
“Nta nkambi n’imwe yarasiwemo impunzi, na Mugunga yari ifite miliyoni, bose bikoreye ibintu byabo, bamwe bageze mu Rwanda batazi ko ariho bagiye bazi ko bagiye muri Congo kuko bari mu kivunge.”
Yavuze ko abari abasirikare ba Ex-FAR mu mizigo yabo bari bikoreyemo imbunda, ariko kuko bari impunzi ntabwo RPA yashoboraga kubasaka.
Nyuma bahise bisuganya, intambara y’abacengezi iratangira, abasirikare ba RPA bafatanya n’abaturage mu kuyirwana.
Ati “Ibikoresho byari bike cyane, kugeza aho Perezida ubwe, ashaka kugura indege, mu 1997, abasirikare nibwo bari bagitangira kubona imishahara, asaba abasirikare gutanga umushahara wabo bagasubira ku mpungure. Baremeye basubira ku mpungure, bagura za kajugujugu barwanya abacengezi.”
Yavuze ko ubufatanye bw’abaturage babigizemo uruhare cyane cyane abagore bo mu Majyaruguru ndetse ko hari ubushakashatsi buri gukorwa bubigaragaza.
Nyuma iyo ntambara, abacengezi basubiye muri Congo, intambara aba ariho ikomereza haza ibihugu umunani, ingabo z’u Rwanda zari zamaze kuvangwamo 1500 zari muri Leta ya Habyarimana.
Iyo ntambara yaturutse kuri Kabila wongeye gufasha umutwe wari utakiri Ex-FAR, wari wahindutse ALIR iza guhinduka FDLR.
Gen Kabarebe ati “Iyo ntambara yari ikomeye cyane ku buryo hari ibihugu umunani ingabo z’u Rwanda zarwanaga nazo, hakaba n’igihugu cy’igituranyi cyaturasaga inyuma, ni intambara ngo yari igamije guhindura amateka mu Rwanda, kugaruka kwabo mu Rwanda. Icyiza cy’iyo ntambara ntiyageze mu Rwanda n’umunsi n’umwe. Kuva 1997 kugera 2002.”
Icyashoboje RPA gutsinda izo ntambara yavuze ko “icya mbere ni umuyobozi, ubwitange no kutemera gutsindwa. RPF ikora amakosa, hari ubwo turangara ariko gutsindwa ntabwo bibamo.”
Tito Rutaremara uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko ubwo urugamba rwo guhagarika Jenoside rwari rutangiye, abakada bamwe bagize uruhare mu gusobanura icyo Jenoside aricyo, abandi bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi.
Ati “Intambara itaranarangira neza, Kigali imaze gufatwa, twagombaga gushyiraho leta, FPR yahamagaye izindi nzego bashyiraho leta. Yari ifite inshingano zirimo umutekano w’igihugu n’uw’abantu.”
Yavuze ko icyo gihe FPR yifatanyije n’indi mitwe ya politiki, ikajya itanga ibitekerezo byatumye yiga byinshi birimo ko n’abandi bafite ibitekerezo ‘ko tugomba kubyumva’.
Ati “Twahigiye ko n’undi afite igitekerezo kizima, ko tutagomba kwiha, tugomba guha abandi, muri ibyo byo guha abandi tukaba turi buze nyuma’.
Yavuze ko ibyo bitabujije ko haza ingorane zirimo kuba FPR nka moteri y’igihugu, ibyiza byazaga byabaga ibya rusange ariko ibibi bikitwa ibya FPR gusa.
Ati “Iyo moteri yagiye igira igihe igwa hasi, isitara, ndavuga urugero rumwe. Igihe tumaze kugera mu buyobozi, twagize ingorane ziterwa no kurwanira imyanya, ruswa n’ibindi bituma abantu benshi bibagirwa umurongo wa FPR. Byageze aho mpereye ku buyobozi bwo hejuru, ni uko uwari Chairman wa FPR ngira ngo yaje yibwira ko azaba Perezida w’igihugu, atabaye we yakoze biguru ntege.”
“Tugira umunyamabanga nshingwabikorwa, yinjiye abona ibintu byinshi, abijyamo ibyo by’induruburi, ata nawe umurongo wa FPR, bituma atubahiriza umurongo, ndetse asuzugura abakada bamwe barigendera.”
Indi ngorane yavuze ko uwari Chairman wungirije “wari Perezida w’igihugu cyacu, na we yagize ingorane. Imwe yo kujya mu nduruburi, indi yo guta umurongo.”
Tito Rutaremara yavuze ko ibyo byatumye intore z’umuryango zitari zataye umurongo, zicara ziribaza ziti tubigenze dute; hanyuma havamo icyerekezo cy’uko ubuyobozi bwariho bwisesa hatorwa ubundi ‘turondera turubaka’.
Urwo rugendo rwose ngo rwatumye hubakwa demokarasi ibereye igihugu, inashingiye imizi ku muco Nyarwanda no ku bufatanye n’izindi nzego.
Sheikh Abdul Karim Harerimana we yavuze ko nyuma ya Jenoside, FPR yahamagaye amashyaka ya politiki atarijanditse muri Jenoside kugira ngo bashyire hamwe mu kubaka u Rwanda.
Yavuze ko FPR yazanye igitekerezo cyo kwicara hakaganirwa icyerekezo cy’u Rwanda, ari naho havuye inama zo mu Rugwiro ndetse icyo gihe ngo abantu bose bari batumiwe.
Yavuze ko ibyo biganiro byagejeje ku cyerekezo ‘Vision 2020’ n’Itegeko Nshinga rya mbere rikozwe n’Abanyarwanda.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside, imbogamizi zari nyinshi, abari abayobozi bamwe barahunga nyuma y’amakosa atandukanye bagiye bakora. Yatanze ingero za BEM Habyarimana, Twagiramungu Faustin, Seth Sendashonga, n’abandi. Ikindi ni uko na nyuma ya Jenoside, abantu banengaga u Rwanda bavuga ko Guverinoma iyobowe n’Abatutsi.
Komiseri Mukasine Marie Claire, we yavuze ko hari abantu babaga mu Rwanda mbere ya Jenoside, barimo nawe ubwe, ko abatari barashyizwe mu byitso by’Inkotanyi, babwirwaga ko FPR ari umwanzi w’igihugu ugomba ‘kurwanywa kandi agahashywa akaneshwa. Ni uko byari bimeze, byatangiye cyane ku wa 01 Ukwakira mu 1990.”
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994 yabonye akazi mu Muryango witwa Haguruka wari ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abana n’abagore. Mbere ya Jenoside bwo, yari umucamanza.
Yagumye muri uwo muryango, atumva ko yajya mu bya politiki ariko mu 1996 yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi muri Minisiteri y’Umuryango n’Iterambere ry’Abagore.
Ati “Njye kujya gukora muri Minisiteri yari iyobowe na Inyumba wo muri FPR, ntabwo nabyumvaga. Ngeze yo naramubajije nti nkanjye wamenye ute? Yarambwiye ati twe mu mikorere yacu ntabwo tureba abo twari kumwe ku rugamba gusa ahubwo dukorana n’abantu bose. Ibyo bintu byaranshimishije binyubakamo n’icyizere. Ndavuga nti ese burya uyu ni uwo murongo wa FPR? Kuva icyo gihe twakoranye neza, dukorana twubahana.”
Zimwe mu ndangagaciro zatumye akunda FPR akayinjiramo harimo iyo gukunda igihugu, gukorera hamwe aho FPR itigeze ishaka kwikubira ubutegetsi, kureba kure, kwishakamo ibisubizo no kwihesha agaciro.
Ikiganiro cya Kabarebe muri iyi nama
Visi Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi Bazivamo Christophe (ubanza), Chairman wayo Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru, Ngarambe François
Umukuru w’Igihugu yavuze mu mahame ya FPR Inkotanyi ari uguharanira ikiri ukuri
Depite Moussa Fazil Harerimana uyobora ishyaka PDI yitabiriye iyi nama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente (ubanza ibumoso), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Biruta Vincent; Tito Rutaremara; Francis Kaboneka; Sheikh Abdul Karim Harerimana na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire bari bitabiriye iyi nama nkuru
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 21 Ukuboza 2019