Mu 1987 Perezida Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda yagiye mu ruzinduko muri Uganda, ari na bwo yitabiraga umuhango Fred Gisa Rwigema yambikiwemo ipeti rya General Major mu ngabo za Uganda.

Icyo gihe Yoweri Museveni wari umaze umwaka umwe afashe ubutegetsi muri Uganda, yabajije Habyarimana uburyo impunzi z’Abanyarwanda zimaze imyaka 30 ziri mu mahanga zizataha, undi asubiza ko gutaha bidashoboka kuko ‘igihugu kimeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi’.

Ayo magambo yariye mu mutwe impunzi z’Abanyarwanda, izari muri Sénégal ziganjemo abigaga muri Kaminuza, zijya gushaka ikinyamakuru Jeune Afrique ngo zandike akababaro kazo.

Mu butumwa babwiye Perezida Habyarimana harimo ubugira buti « Ni byo rwose Nyakubahwa Perezida ntabwo mwe mwavukiye mu buhunzi nkatwe ariko se ni iki kibemeza ko ejo mutaba impunzi nkatwe? »

Umwaka wa 1987 wabaye uw’impinduka zikomeye n’ibyemezo byagize uruhare muri politiki y’u Rwanda mu myaka yakurikiyeho, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’impunzi zari zimaze imyaka 30 zarameneshejwe mu gihugu.

Ijambo rya Habyarimana rikurira inzira ku murima impunzi, ryahuriranye n’amavugurura y’Umuryango Rwandan Alliance for National Unity (RANU), washinzwe mu 1980 ugamije gufasha Abanyarwanda bari mu buhungiro gutaha.

Icyakora, ni umuryango wasaga n’udafite imbaraga zikomeye cyane ko bamwe mu barwanashyaka bawo b’Imena bari abasaza batageze mu mashuri, bakomeye ku bwami n’amahame ya kera. Icyakora umuryango wari uyobowe n’urubyiruko rwiganjemo urwari rwarageze mu mashuri, ruzi neza amahame y’impinduramatwara yari agezweho icyo gihe y’abagabo bari bari kuzana impinduka nka Fidel Castro muri Cuba na Che Guevara.

Mu 1987, impunzi z’Abanyarwanda by’umwihariko izari muri Uganda zari zitangiye kubona agahenge nyuma y’aho Museveni afatiye ubutegetsi mu ntambara zagizemo uruhare.

Nibwo RANU yafashe umwanzuro wo kwivugurura, igashaka amaraso mashya n’andi mayeri yo kugera ku ntego yari imaze igihe iharanira.

Inararibonye Tito Rutaremara ni umwe mu bari bagize RANU bahise bahabwa inshingano zo gushinga ishuri muri Uganda, ryigisha abanyamuryango bashya, bakumvishwa ingengabitekerezo RANU yari ifite n’uburyo izabigeraho.

Mu gitabo A Thousand Hills cya Stephen Kinzer, Rutaremara avuga ko hari hari ibibazo byinshi mu ntangiriro.

Ati “Hari hari igitekerezo cyo kuzatahuka tubigizemo uruhare kuko nta muntu wari witeguye kudufasha, nta n’uwari witeguye kudushyira hamwe. Guhera mu myaka ya za 70 hari hari igitekerezo kivangavanze cyo gutaha ariko nta buryo bwo gutaha bugaragazwa, nta buyobozi […] nibwo abato batangiye gutekereza bati “Nidutaha hakiri ubutegetsi bw’igitugu, nta mahoro tuzagira.”

“Twaje gufata umwanzuro ko nta bundi buryo atari ukurwanya icyo gitugu. Inzira y’imirwano nicyo yonyine yashobokaga. Iyo haza kubaho kugenda ku bwumvikane n’ubuyobozi bw’igitugu, bari kugufunga cyangwa bakakugirira nabi. Nibwo twavuze ko tugomba kuvanaho igitugu kugira ngo tugire amahoro.”

Impunzi z’Abanyarwanda zari zikibyibuka neza kuko mu 1982 zirukanywe muri Uganda n’ubutegetsi bwa Milton Obote, boherezwa mu Rwanda bahageze bamwe barirukanwa abandi bashyirwa mu nkambi z’impunzi, bitwa Abanyamahanga.

Ishuri ry’Abakada ba FPR Inkotanyi ryafunguye imiryango muri Kamena 1987, ritoza abanyamuryango bagombaga gufasha mu bukangurambaga kugira ngo abayoboke biyongere, bumva neza icyo barwanira.

Rutaremara ati “Twazanaga abana biga muri Kaminuza tukabahugura, hanyuma tukabohereza kubishishikariza abandi. Igitekerezo cyari ukujya kwigisha abandi kuko twumvaga ko bikozwe neza, aribo bazadufasha kugeza ubutumwa kure. Hari ubwo twabaga turi nka 30 mu ishuri, tukababwira ko tugomba kubohora igihugu cyacu ko nta bushobozi bundi dufite. Ubushobozi bwari buhari nitwe gusa.”

Ubu bukangurambaga bwakozwe hirya no hino ahari harahungiye impunzi z’Abanyarwanda haba muri Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Zaire.

RANU imaze kubona amaboko akomeye, nibwo mu Ukuboza 1987 hatumijwe Inteko Rusange, yitabirwa n’abayoboke bayo baturutse amahanga yose.

Imwe mu myanzuro yafatiwemo harimo guhindura izina, bakitwa Front Patriotique Rwandais (FPR) Inkotanyi.

Umwaka wakurikiyeho bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barushaho gushyira ibintu ku murongo, biyemeza ko bazaruhuka ari uko ‘bagarutse ku ivuko’.

Abagize FPR Inkotanyi baje gusanga intego yabo itazagerwaho neza badafite ingabo, biyemeza gushinga umutwe w’ingabo wiswe RPA ari na wo bifashishije ubwo bagabaga igitero cya mbere mu Rwanda tariki 1 Ukwakira 1990.

Aba basirikare abenshi bari barabaye mu ngabo za Uganda barimo n’abayobozi bakuru nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba mu minsi ya mbere na Maj Gen Paul Kagame waruyoboye Rwigema amaze kwitaba Imana.

Uyu muryango urizihiza isabukuru y’imyaka 35 umaze ushinzwe

Perezida Kagame yatorewe gukomeza kuyobora RPF mu myaka itanu iri imbere

Muri Kamena 1979, impunzi z’Abanyarwanda zahuriye muri iyi nzu muri Kenya, bashinga RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje kuvamo RPF Inkotanyi mu Ukuboza 198

https://www.igihe.com/umuco/amateka/article/dusubize-amaso-inyuma-uko-inkovu-z-ubuhunzi-zagejeje-ku-ishingwa-rya-fpr