– Mu byaha baregwa hanarimo ko bafatanyaga na Ingabire Victoire (FDU Inkingi) na Rusesabagina babaha amafaranga yo gukusanya imbaraga zo kugaba ibitero mu Rwanda
– Ibi byaha, Lt Col Tharcisse Mbiturende na Lt Col Noel Habiyakare barabyemera
– Urubanza rwabo ruzatangira nyuma y’iminsi 30. Hagati aho baraba bafunze kuko urukiko rwanze ko baburana bari hanze.

Nyuma yuko batabwa muri yombi mu gihugu cy’u Burundi, ba Lt Col Tharcisse Mbiturende na Lt Col Noel Habiyakare bo mu mutwe wa FDLR bari bitabye urukiko bakemera ibyaha baregwa, nyuma abababuranira bagasaba ko baburana bari hanze, urukiko rwa Gasabo rwabahakaniye rwivuye inyuma ko badashobora kuburana bari hanze.

Aba bagabo baregwa ibyaha byo gucura umugambi wo guhungabaya umutekano w’igihugu, aho kandi banakoranye na Victoire Ingabire (FDU Inkingi) ndetse na Bwana Rusesabagina. Yaba Ingabire yaba na Rusesabagina ngo bombi babahaga amafaranga mu rwego rwo gutegura no gushaka imbaraga zo kugaba ibitero mu Rwanda.

Amakuru ya BBC, Radiyo y’Abongereza, aravuga ko ku munsi w’ejo Ejo Lt Col Tharcisse Mbiturende na Lt Col Noel Habiyakare bari bemeye ko ibyaha baregwa ari ukuri kwaka maze bafatanije n’abababuranira basaba ko baburana bari hanze cyane ko batanaruhanije mu rubanza.

Nyamara urukiko ruravuga ko ibyaha baregwa bikomeye, ko atari abo kuburana bari hanze. Urukiko rwategetse ko baguma mu buroko mu gihe cy’iminsi 30 bategereje ko urubanza rutangira.

Moise T.

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4386.html

Posté par rwandaises.com