Kuri uyu wa Gatanu ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hakomereje urubanza ruregwamo abakozi 3 n’abayobozi 2 b’umuryango w’abacitse ku icumu IBUKU, aho baregwa gukora no gukoresha impapuro mpimbano n’ubuhemu, gusa bose bahakana ibyaha baregwa, mu kwiregura basabye ko Perezida wa IBUKA Simburudari Theodore na we yashyikirizwa urukiko.

Mu baregwa harimo Gashugi Eugene, wari Visi Perezida, Mutangiha Freddy, wari Umunyamabanga Mukuru, Kaboyi Benoit, Umunyamabanga Nshingabikorwa, Ahishakiye Naphtal ndetse na Nsengiyumva Emmanuel. Muri uru rubanza uyu munsi wahariwe abaregwa gusa, bose bakaba bahakana ibyaha baregwa bavuga ko Ubushinjacyaha budafite ibimenyetso bifatika.

Bose abaregwa batangaza ko bitumvikana kuba Perezida wa IBUKA, Simburudari Theodore, ari umutangabuhamya ubushinjacyaha buvuga ko yavuze ko abo bakorana bakoze icyaha cyo kunyereza, basinya impapuro mpimbano ku giti cyabo atabimenyeshejwe.

Abaregwa bavuga ko ku byaha bashinjwa n’ubushinjacyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano zakoreshejwe mu kwimura amafaranga yari ateganyirijwe ubusitani bw’urwibutso, agashyirwa kuri konti y’ubwubatsi bw’inzu ya IBUKA, ngo basanga biteye agahinda kuba Simburudari ahakana ko atazi uko ayo mafaranga yimuwe kandi icyemezo cyo kuyimura cyarafatiwe mu nama yari ayoboye, bityo bakaba basaba ko Simburudari na we yahamagarwa.

Ku cyaha cy’ubuhemu, Gashugi Eugene, yasobanuye ko amalisiti y’abagombaga guterwa inkunga, yavaga muri FARG akohererezwa IBUKA, bityo batari gushobora guha amafaranga abo FARG itayageneye. Akaba yahakanye ibyo aregwa, avuga ko kuba yarasinye ko amafaranga yimurwa, yabiherwaga ububasha n’amategeko agenga IBUKA, aho babiri muri komite, babonetse bemererwa gusinya, mu gihe abandi badahari.

Ibi kandi byagarutsweho na Freddy Mutanguha, wavuganye ikiniga ko we yasinyaga nk’uko abyemererwa, nk’umunyamabanga mukuru wa IBUKA, kandi ko yabikoze ku nyungu z’abacitse ku icumu. Yongeyeho ko atemera ibyaha aregwa kuko we yasinyaga ibyamaze gukorerwa ubugororangingo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Kaboyi Benoit n’abakozi ayoboye.

Uko ari batanu, bakomeje guhakana ibyo baregwa, basaba ko bafungurwa by’agateganyo, bakazakurikiranwa bari hanze.

Urukiko rwashoje ruvuga ko ruzasoma umwanzuro ku wa mbere tariki ya 03 Gicurasi 2010.

Foto: Izuba
Ni inkuru dukesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru

 

http://www.igihe.com/news-7-11-4380.html

Posté par rwandaises.com