Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ryabaye impamo kubera ubushake bwa politiki buri mu bayobozi bo kuri uyu mugabane.
Umukuru w’Igihugu witabiriye Inama yiga ku Ishoramari rya Afurika n’u Bwongereza, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2020 mu kiganiro kivuga ku bucuruzi n’ishoramari.
Perezida Kagame yagihuriyemo na mugenzi we wa Guinea, Alpha Condé, uwa Malawi Peter Mutharika n’Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari, Liz Truss.
Ibihugu 21 bya Afurika nibyo byitabiriye Inama yiga ku ishoramari rya Afurika n’u Bwongereza, muri byo 16 bihagarariwe ku rwego rw’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakoze mu buryo budasanzwe mu gufasha ishoramari, ku buryo ubu ruri ku mwanya wa kabiri ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Ku ruhande rwacu twakoze ishoramari no gushyira ubushobozi mu gucuruza no gukurura ishoramari. Banki y’Isi yashyize u Rwanda mu bihugu by’imbere aho byoroshye kuhakorera ubucuruzi, turi aba kabiri muri Afurika.’’
U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa 29 ku Isi mu koroshya ishoramari.
Umukuru w’igihugu yanavuze ko imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati mu Banyafurika bugiye kuzatera imbere kuri 50%; aya ni amahirwe ku Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika byiteguye kuyungukiramo no gutangamo umusanzu.
Yagize ati “Isoko rusange rya Afurika ryabaye impamo, ibi bisobanuye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’abayobozi bashyize hamwe. Ibi kandi byaje bishyigikira ingufu n’icyifuzo cyo kwishyira hamwe twakomeje kujya dutekereza kuzageraho.”
Muri iyi nama, kandi u Rwanda na Banki y’Isi, bazashyira ku isoko ry’imari n’imigabane ry’i Londres impapuro mvunjwafaranga z’imyaka itatu zifite agaciro ka miliyoni $40.
Ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda byitabiriye iyi nama harimo Banki ya Kigali, Entreprise Urwibutso, Mara Phones, Rwanda Finance Ltd, Ampersand, Cogebanque, Africa Improved Foods na Water Access Rwanda.
Isoko rusange rya Afurika rizafasha iki Abanyafurika?
Raporo ya Banki y’Isi yagaragarijwe abakuru b’ibihugu i Accra muri Ghana mu Ukuboza 2019 ubwo ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byakiraga inama zitandukanye z’ubucuruzi zigamije kwihutisha isoko rusange, yavuze ko aya masezerano azafasha Abanyafurika mu buryo bugaragara.
Incamake y’iyo raporo ivuga ko amasezerano yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibihugu 44 bya Afurika ku wa 21 Werurwe 2018 i Kigali, kuyashyira mu bikorwa bizatuma ubukene bugabanuka by’umwihariko abagera kuri miliyoni 30 bazava mu bukene bukabije ni ukuvuga 1.5% by’abatuye uyu mugabane.
Muri iyo raporo handitse ko ‘‘Mu Burengerazuba bwa Afurika, ubukene buzagabanukaho miliyoni 12 mu gihe muri Afurika yo hagati bazaba miliyoni 9.3 naho i Burasirazuba bazaba ari miliyoni 4.8.’’
Ivuga ko “AfCFTA ifite amahirwe yo kuzamura abagera kuri miliyoni 67.9 bangana na 3.6 % ku mugabane wose mu 2035. Ku murongo w’abakene bifashije, bakoresha $ 5.50 ku munsi.”
Banki y’Isi yerekana ko mu 2015 miliyoni 415 z’abatuye Afurika bariho mu bukene bukabije, bakoresha $1.90 ku munsi.
Impuguke zagaragaje ko amasezerano ya AfCFTA azarema isoko ryagutse ku Isi hagendewe ku bihugu bifitemo uruhare. Aya masezerano ahuje abaturage miliyari 1.3 b’ibihugu 54 bifite umusaruro mbumbe wa tiliyari $ 3.4.
Gutangira ibikorwa by’isoko rusange byafunguriwe mu nama idasanzwe y’inteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye i Niamey muri Niger muri ku wa 7 Nyakanga 2019.
Ni inama yafatiwemo ibyemezo by’ingenzi bitandukanye birimo ko AfCFTA izatangira ubucuruzi ku wa 1 Nyakanga 2020.
Perezida Kagame yavuze ko kuba Abanyafurika barishyize hamwe byahoze mu bitekerezo byabo na mbere
Umukuru w’Igihugu yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza ishoramari
Yanditswe na Habimana James Kuya 20 Mutarama 2020