Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kubahiriza ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo COVID19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus, abasaba kutagira impagarara kubera ko ntacyo byafasha mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.
Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu, umunsi u Rwanda rwemejeho ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yabonetse ku butaka bwarwo mu murwa mukuru Kigali, akaba ari Umuhinde wageze mu Rwanda kuwa 8 Werurwe.
Yagize ati « Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID19. Nk’uko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo. »
Yibukije Abanyarwanda ko kugira isuku ari bwo buryo bukwiye bwo kwirinda , aho basabwa gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, guhagarara ahitaruye n’ibindi.
Yakomeje ati « Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima nk’uko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa. »
« Nkuko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza. »
Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzirikana abamaze kuvutswa ubuzima na COVID19, imiryango yabo n’inshuti zabo, runatera ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi nk’insengero n’ibibuga by’umupira, bibaye bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Uko Coronavirus yatahuwe mu Rwanda
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye IGIHE ko Umuhinde watahuweho Coronavirus yageze mu Rwanda avuye Mumbai kuwa 8 Werurwe, nyuma y’iminsi itandatu agira ibimenyetso bya Coronavirus ajya kwivuza ku bitaro bya Kibagabaga, ayikekwaho afatwa ibipimo, ibisubizo bigaragaza ko yarwaye.
Yakomeje ati « Uyu muntu yinjira mu gihugu nta kimenyetso na kimwe yari afite kuko biragaragara mu byemezo dufite ubwo yacaga ku kibuga cy’indege, hanyuma aho atangiye kumva atameze neza, kuwa 13 Werurwe aza kwa muganga, kandi ibipimo byaje kugaragaza ko arwaye iriya ndwara ya COVID19. »
Uwo muhinde usanzwe akorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ngo yafashwe n’umuriro cyane kuwa 12 Werurwe, arakorora, agira ikibazo cyo guhumeka nabi, no gucika intege.
Dr Ngamije yakomeje ati « Ari ahantu mu ivuriro, hari ivuriro ryakira abantu bafite iriya ndwara, ari kumwe n’umugore we kuko na we ubu turamufata nk’umuntu ukekwaho indwara kugeza igihe tuzasuzuma tukamenya ko umugabo we yamwanduje cyangwa atamwanduje, byose birashoboka. »
« Bari kumwe ndetse n’umuzamu wo mu rugo babana, dufite aho twabacumbikiye kugira ngo tubiteho. »
Nyuma yo gusangwamo COVID 19, umuryango w’uyu muhinde n’abo bakoranaga bashyizwe mu kato. Kuba ataratahuwe ageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe, birashoboka ko hari abandi yanduje, ku buryo hafashwe ingamba mu gushakisha uwo yahuye na we wese, ngo basuzumwe banakurikiranwe.
Dr Ngamije yakomeje ati « Umuntu ashobora kuba nta bimenyetso afite akaba yakwanduza abandi bahuye na we, cyane ko iyi ndwara yandurira mu kwegerana, amatembabuzi akaba yamuvaho akakujya mu mazuru, mu maso cyangwa se mu kanwa, cyangwa se akakugwaho warangiza ukikoraho mu jisho cyangwa mu kanwa. »
Ibyo ngo niyo mpamvu abantu bashishikarizwa gukaraba, ku buryo agakoko kakugiyeho ukikuraho utarandura, ndetse abantu bagashishikarizwa kutegerana cyane, ku buryo haba metero imwe n’igice hagati y’abantu babiri.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwitwararika kuri Coronavirus
anditswe na Rabbi Malo Umucunguzi Kuya 14 Werurwe 2020