Nta gihindutse, umwaka utaha wa 2022 uzasiga u Rwanda rufite Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizaba kiri ku buso buruta ubwa bimwe mu bibuga by’indege bikomeye ku Isi harimo nka Heathrow cy’i Londres mu Bwongereza.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera kizaba ari icya mbere kitangiza ibidukikije muri Afurika.

Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017 gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y’aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

Kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 7 ku mwaka mu gihe mbere mu gishushanyo bari miliyoni 4,5 ku mwaka.

Ku wa 17 Gicurasi 2021, Minisitiri Gatete Clever yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo imirimo yo kubaka iki kibuga yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bitewe n’uko hakoreshwaga abakozi bake, ubu irimbanyije cyane ko n’igishushanyo mbonera gishya cyabonetse.

Ati “Imbogamizi twagiye duhura nazo ni uko umubare w’abantu twakoreshaga wari muto, kubera icyorezo cya Covid-19, nta bwo bari kuba benshi kuko bagomba gukora batanduzanya.”

“Ariko ubu akazi karatangiye neza kandi nta zindi nzitizi zihari kuko ibisigaye byose biri mu buryo. Ubu igisigaye ni ukwihutisha akazi. N’ubwo turi gukora akazi mu buryo bwa Covid-19 twumva ko habayeho gukererwa bitarenza impera z’umwaka utaha.”

Yavuze ko imirimo yo kubaka igeze hafi kuri 40% kandi ko iri gukorwa mu buryo bwihuse bigizwemo uruhare na Qatar.

Ati “Igishushanyo mbonera nicyo cyanatudindije ariko ubu cyarabonetse, ni nacyo bakoreramo ako kazi bari gukora, niyo mpamvu twizera ko noneho bizihuta kuko nta yindi mbogamizi ihari, cyagiye gihindurwa gusa ubu nicyo bari gukurikiza.”

Gutunganya inzira z’indege n’ibindi byose bikenewe kugira ngo indege ishobore gukoresha ikibuga nibyo biri gukorwa, mu gihe mu mezi abiri hazatangira kubakwa inyubako z’abagenzi ku buryo mu 2022 imirimo izaba yarangiye.

Mu nyubako zizubakwa harimo inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’izindi.

Minisitiri Gatete Clever yavuze ko mu Karere ka Bugesera hagiye gushyirwa ibindi bikorwaremezo birimo umuhanda uzaba ugera ku Kibuga cy’Indege wa kilometero 13 uvuye ku Akagera.

Hari na gahunda yo kujyanayo umuriro w’amashanyarazi uhagije uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo u Rwanda ruhuriyeho n’u Burundi. Hari kandi n’amashanyarazi azava mu Karere ka Gisagara ku mushinga wo gutunganya Nyiramugengeri wa Gisagara Peat Power Plant.

Mu bindi bigiye gushyirwamo imbaraga muri aka karere kubera iki kibuga harimo no kubaka iminara yorohereza abantu mu itumanaho ndetse n’ikibazo cy’amazi gikunze kuba ingutu.

Biteganyijwe ko iyo mirimo yose itangira mu mpera z’uyu mwaka ku buryo ikibuga kizuzura nabyo byaramaze kuboneka.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ni kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi. Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera irarimbanyije https://www.youtube.com/embed/5mxIGxmAHkY

https://

Yanditswe na Kuya 19 Gicurasi 2021

https://www.igihe.com