Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha berekanye abantu 13 bafashwe bategura gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ibikoresho bagombaga kwifashisha.

Polisi yatangaje ko abo bantu bafashwe ku matariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Aba bantu basanganywe ibikoresho bitandukanye bendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Abafashwe bavuze ko bari batumwe guturitsa inyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali zirimo Kigali City Tower, Downtown na Nyabugogo.

Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo intsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

Amakuru dukesha inzego z’umutekano avuga ko ibi bikoresho byifashishwa hakaba hakorwa ibiturika. Iyo bituritse iyi misumari ngo niyo yica abantu.

Umwe mu bafatiwe muri uyu mugambi witwa Mbaraga Hassan yavuze ko yinjiye muri uyu mugambi abifashijwe n’inshuti ye yari imaze kumubwira ko ugamije kwihorera ku bitero Ingabo z’u Rwanda zagabye ku byihebe byo muri Mozambique.

Ati “Impamvu ndi mu maboko ya Polisi ni uko nafatiwe mu cyaha, icyaha cy’iterabwoba. Wari umugambi w’umutwe w’iterabwoba wo muri Mozambique bari bafite wo gukora igitero inaha baturitsa ibisasu mu rwego rwo kugira ngo bihorere ku bitero Ingabo z’u Rwanda zabagabyeho muri Mozambique.”

“Nashidutse ninjiye muri ibi bintu mu buryo bumeze nk’ubufindo. Mfite inshuti yanjye twuzura yari iri muri iyo gahunda njye ntabizi, arampamagara arambwira ati hari gahunda nshaka kukubwira ndaje ngusange mu rugo.”

Mbaraga yavuze ko iyi nshuti ye imaze kumugeraho bagiye hanze imutekerereza iby’uyu mugambi. Ngo yamubwiye ko umuyobozi mu idini ya Isilamu muri Mozambique yohereje Umunya-Kenya uzabafasha kubaha ibisasu no kubigisha kubikoresha.

Bukeye bwaho ngo bahuriye i Nyamirambo bajya mu rugo rw’umuntu wari kubafasha gusohoza uyu mugambi.

Ati “Bukeye arambwira ati ‘duhurire i Nyamirambo turagenda turahahurira tuzamuka gake gake tugeze imbere arambwira ati dutege akamoto, mbona tugeze ku Ryanyuma hafi y’irimbi tujya mu rugo rw’undi muntu w’Umunya-Kenya bafatanyije.”

Muri uru rugo ngo niho bagombaga kwigishirizwa uko uyu mugambi bazawusohoza. Ngo bari bemeranyije ko igisasu bazagishyira mu ikarito ubundi bakazagishyira muri firigo iri muri rimwe mu maduka yo muri Kigali City Tower.

Mbaraga yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahise ibafata bakiri mu rugo. Yavuze ko yicuza kuba yaragiye muri ibi bikorwa bihungabanya umutekano w’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bose bafashwe muri Nzeri.

Yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bantu bakoranaga n’umutwe wa Allied Democratic Forces.

Ati “Iperereza ryagaragaje ko bakorana n’umutwe wa Allied Democratic Forces ukorera u Burasirazuba bwa repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, uwo mutwe bivugwa ko nawo ufitanye amasano n’undi wa ISIS. Nk’uko mwabibonye bafatanywe ibikoresho bendaga gukoresha.”

“Turashimira Abaturarwanda bashoboye gutanga amakuru yahuzwaga n’ayo twari dufite kubera ko n’ubundi dufite inshingano zo gukurikirana icyahungabanya umutekano w’igihugu.”

CP Kabera yavuze ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma umuntu yishora mu bikorwa by’iterabwoba, asaba abaturage kwirinda abantu babashyiramo icengezamatwara ryo kubahindura imyumvire.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yavuze ko abafashwe uko ari 13 bakurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gucura umugambi wo gukora icyaha, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa n’abantu, gusenya inyubako, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Yavuze ko ibi byaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano biri hagati y’igifungo cy’imyaka irindwi na 25. https://www.youtube.com/embed/0CYCj_ue6PY Abafashwe bari bari gutegura kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali Ibikoresho birimo ibiturika byari kwifashishwa nabyo byafashwe

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-13-bafashwe-bitegura-kugaba-ibitero-by-iterabwoba-muri-kigali