Perezida Paul Kagame (hagati) akikijwe na bamwe mu bakuru b’i Bihugu bazitabira ibirori by’irahira rye (Foto/Arishive)

Kizza E. Bishumba

KIGALI – Kugeza uyu munsi mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batumiwe mu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame, 18  muri 30 batumiwe ni bo bamaze kwemeza ko bazitabira ubu butumire mu birori bizabera kuri stade Amahoro i Remera ku wa 06 Nzeli 2010. Ibyo byatangarijwe ikinyakakuru Izuba Rirashe na Kabagambe Ignaius, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru ku wa 02 Nzeli 2010.

Kabagambe avuga ko uwo muhango watumiwemo ibihugu by’inshuti z’u Rwanda bigera kuri 30, ibyinshi muri byo bikaba ari ibyo ku Mugabane w’Afurika.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru, yemeje ko Abakuru b’Ibihugu bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa barimo ; Boni Yayi wa Benin, Blaise Compaoré wa Burkina Faso, Faure Gnansingbe wa Togo, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Goodluck Jonathan wa Nigeria, Joseph Kabila Kabange wa Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo, Mwai Kibaki wa Kenya, Denis Sassou Nguesso wa Kongo Brazaville, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, François Bozizé  wa Repubulika ya Centrafrica, Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Bingu wa Mutharika wa Malawi, Abdudelaziz Bouteflika  wa Algéria, n’Umwami Mswati wa Swaziland.

Hari kandi Abaminisitiri b’Intebe barimo, Meles Zenawi Minisitiri wa Etipiyopiya, Apollo Nsibambi wa Uganda, Mizingo Kayanda Peter Panda wa Tanzaniya, naho Igihugu cya Zambiya  kizahagararirwa n’intumwa yo mu rwego rwa Minisitiri.

Abandi bazitabira uwo muhango, nk’uko bitangazwa na Kabagambe ni  itsinda ry’abagize Akanama Ngishwanama ka Perezida wa Repubulika barimo Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)  Dr Donald Kaberuka ndetse n’abandi  bayobozi  b’inshuti z’u Rwanda bagera kuri 35 bari mu nzego zitandukanye.

Abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga batumiwe barimo  Umunyamabanga Mukuru Wungurije w’Afurika Yunze Ubumwe Jean Ping, Visi-Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) n’abandi.

Kabagambe yavuze ko aho kuri Stade Amahoro bizabera, ngo hazaba hari abantu bari hagati y’ibihumbi 80 na 100, abandi bakazakurikirana uwo muhango hanze ya Stade kuko hazashyirwaho za televiziyo nini (Giant Screen) abantu bazareberaho nk’abari muri Stade imbere.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’uwo munsi Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe igenamigambi, Rugamba Egide yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igikorwa cyo kurahira kwa Perezida wa Repubulika giteguye neza kikazizihizwa ku rwego rw’Igihugu n’Imidugudu yose igize igihugu.

Mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, ho abaturage batwo bazajya kuwizihiriza kuri Stade Amahoro ariko nyuma y’aho bakazajya gukomereza ibyo birori mu Midugudu mu busabane bazaterwamo inkunga y’ibihumbi 50 na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri buri Mudugudu.

Impamvu yatumye ibyo birori bishyirwa ku rwego rw’Imidugudu Rugamba yavuze ko ari ukugira ngo ibyo birori byegere abaturage babyiyumvemo kandi babigiremo uruhare cyane ko ngo ayo mafaranga make bazahabwa baziyongereraho kugira ngo bagire ubusabane bushimishije.

Innocent Niyonsenga umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Gihugu yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko urwego akorera rwiteguye kwakira abo bashyitsi neza by’umwihariko ngo rukaba rwashyizeho ibiro byihariye ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bizakira abashyitsi bazaza muri uwo muhango mu rwego rwo kubakira neza kandi mu buryo bwihuta.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=441&article=16783

Posté par rwandanews.be