Ubwo Radio Rwanda yageraga kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yasanze abantu bategura podium, abashyiraho indabo ndetse n’abashyiraho imitako itandukanye ya Kinyarwanda. Aho ni mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kurahira k’umukuru w’igihugu biri muri bimwe bikomeye bibaho mu Rwanda. Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’itangazamakuru bwana Ignatius KABAGAMBE yatangaje ko agashya kari mu birori by’uyu mwaka ari uko bizitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 10.

Bwana Kabagambe yasobanuye kandi ko abantu bazakurikiranira ibi birori kuri Stade Amahoro i Remera bagera ku bihumbi 90.
Abatazabasha kuza kuri Stade Amahoro i Remera bazakurikirana ibyo birori imbona nkubone cyangwa live kuri Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda. Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’itangazamakuru asobanura ko hateguwe ko abatazabasha kwerekeza kuri stade bazahurira mu midugudu yabo bakishimira ibi birori.
Kwizihiriza ibyo birori k’urwego rw’umudugudu byatekerejweho mu rwego rwo kwishimira ko abanyarwanda bagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora ya perezida wa repubulika yabaye ku italiki ya 9 kanama. Ayo matora yatsinzwe na Paul KAGAME umukandida watanzwe na FPR inkotanyi akagira amajwi asaga gato 93%.

Maurice Remy

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1252UFITINEMA

Posté par rwandaises.com