Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi

Abakuru b’ibihugu bya EAC n’ababahagarariye bagiye impaka bishyira kera, hibazwa uruhare umutwe wa M23 ugomba kugira mu rugendo rwo gushyira intwaro hasi, nyuma y’uko hemejwe ko abarwanyi bawo bagomba gukoranyirizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, aho kujyanwa mu misozi ya Sabyinyo nk’uko byari byaremejwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye inama ya 21 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, i Bujumbura, nubwo ititabiriwe n’abaperezida benshi. Mu bihugu umunani byitabiriye, mu baperezida hari Evariste Ndayishimiye wakiriye inama na William Ruto wa Kenya.

U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Mu byemezo byafashwe, kimwe mu bikomeye ni uko Ingabo za EAC (EACRF) zoherejwe muri RDC mu mpera z’umwaka ushize muri manda y’amezi atandatu uhereye ku wa 8 Nzeri 2022, zongerewe manda ya kabiri y’amezi atandatu kugeza ku wa 8 Nzeri 2023.

Kimwe mu byemezo byagiweho impaka zikomeye, ni umutwe wa M23 umaze igihe kinini uhanganye na Leta ya RDC.

Nyuma y’inama yabaye mu muhezo mu gitondo, Perezida Ndayishimiye yasabye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, gusomera mu ruhame imyanzuro yafashwe.

Icyakora, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yahise afata ijambo, asaba ko babanza kuyihabwa « kugira ngo turebe niba ingingo zose zanditswe nk’uko byemeranyijwe. »

Yikije cyane ku kugaragaza ko M23 ikwiye gushyirwa mu ifatwa ry’ibyemezo biyireba, nk’uburyo bwakoroshya urugendo rwo gushyira intwaro hasi.

Mu myanzuro harimo ko iyi nama yasabye Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba « gukorana n’abagaba bakuru b’Ingabo, MONUSCO n’abandi bafatanyabikorwa mu gusura no kugenzura mu gihe cy’ibyumweru bitatu, niba Ikigo cya Rumangabo cyaba kijyanywemo M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro. »

Kuvugana na M23 byo ngo bigomba gukorwa n’umuhuza, Uhuru Kenyatta.

Mbere y’uko uwo mwanzuro wemezwa uko, Dr Ngirente yavuze ko mu byaganiriwe harimo ko muri icyo gikorwa hazabaho gukorana n’abagaba b’Ingabo, Monusco, M23 n’abandi bafatanyabiikorwa.

Nyamara mu mwanzuro wanditse, ngo M23 yavanywe mu bazajya gusura kiriya kigo cya gisirikare izabamo.

Yakomeje ati « Twumva ko tudashobora kuganira ku mahoro tudakoranye n’abantu bireba. Kandi niba bagomba kuva aho bari ubu, bagomba kubigiramo uruhare, ndumva ari byo twemeranyijeho ko M23 yaba mu itsinda rizajya kureba imiterere y’aho hantu. »

Yanavuze ko atekereza ko mu myanzuro hakongerwamo ikindi gika kivuga ko Ingabo z’akarere « zigomba guharanira ko imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu itigarurira uduce M23 yavuyemo, imitwe ikomoka mu mahanga ikamburwa intwaro, igasubizwa iwabo nta mananiza. » Uyu mwanzuro wo wanditswe uko wakabaye.

Dr Ngirente yavugaga ko nk’uko byemejwe ko « M23 yongerwa mu biganiro by’amahoro bya Nairobi » (nubwo Leta ya Congo itabikozwa kuko idashaka ibyo biganiro na M23), ikwiye kwinjizwa muri uru rugendo mu buryo bwuzuye.

Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe n’akarere muri RDC, Antipas Mbusa Nyamwisi, wari uhagarariye Perezida Tshisekedi, yavuze ko ibyemeranyijwe ari byo byanditswe, ko nubwo u Rwanda rwavugaga ko M23 yajya mu itsinda rizasura aho izashyirwa, mu biganiro « hemejwe ko umuhuza azabamenyesha » ibyemejwe.

Yakomeje ati « Kubera ko ingabo zose za EAC ziri mu gihugu zihari ngo zishyireho uburyo bwatuma aba barwanyi bashyirwa ahantu hamwe, hatari muri Rumangabo gusa, ahubwo no muri Kindu aho bazakomereza, aho Ingabo za Angola zirimo gutunganya, ndetse Guverinoma ya Congo irimo kuhashyira ubushobozi bwose ngo hatunganywe. »

Icyakora, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na we yavuze ko « ibyo minisitiri wa Congo avuga ntabwo twabyemeranyijeho. »

Yakomeje ati « Ntabwo tubona uburyo M23 itagira uruhare mu bikorwa bireba isuzuma ry’ahantu izaba. Icyo tuvuga ni uko umuhuza ari we uzamenyesha M23 icyo cyemezo, ariko icyemezo cyo kuba M23 yaba muri iryo tsinda, ntekereza ko twacyemeranyijeho. »

Perezida William Ruto wa Kenya yahise avuga ko kuba M23 yajya muri iri tsinda cyangwa itaribamo, atari byo bikwiye gukerereza intambwe zirimo guterwa.

Ati « Ikibazo cyari ukureba niba Rumangabo ifite ibikenewe byose ngo ibashe kwakira M23 muri gahunda yo gushyira intwaro hasi, bigera aho kubera ko byemeranyijweho na bose ko muri Sabyinyo aho bagombaga kujya, hadafite igikorwa remezo na kimwe. »

« Rero ntekereza ko tudakwiye gupfa iyi nteruro, muri rusange byemeranyijweho ko kuba bagiye muri Rumangabo aho kuba Sabyinyo, umuhuza ari we ugomba kubimenyesha M23. »

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’igenzura ry’ikigo cya Rumangabo ryo rizakorwa n’itsinda rigari.

Yakomeje ati « EACRF, MONUSCO n’abandi barimo n’Ingabo za Congo, ntekereza ko twateye intambwe ikomeye, ntabwo twakwemera kuzitirwa n’ingingo nto nk’iyi, intambwe zatewe zirigaragaza. »

Yanze kuvuga niba ashyigikiye ko M23 ibamo cyangwa itabamo, avuga ko byagenwa n’umuhuza muri iki kibazo.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko igikenewe ari ugushyira mu gaciro, kuko « kujyana umuntu kuba ahantu, agomba kuba azi ahantu agiye. »

Yakomeje ati « Kandi ntekereza ko kwinjiza M23 muri uru rugendo biroroshya ibintu, ni byiza kurusha kuvuga ngo ibintu twabyemeje, M23 ntabwo ibirimo kandi birayireba, nyuma ugasanga batazi aho bajyanywe. Ntakereza ko kubashyiramo ngo bajye gusura aho hantu nta kibazo byateza ku banyamuryango. »

Perezida Nsayishimiye ariko yahise avuga ko « M23 izi ako gace, » ku buryo bakwiye kugirira icyizere umuhuza mu biganiro azagirana na M23. Iki kigo M23 yigeze kucyigarurira icyambuye Ingabo za Leta ya Congo, ariko iza kukivamo.

Yakomeje ati « M23 hano mu nama ntabwo ihari, ariko icyo gihe izagira umwanya wo kubaza ibibazo ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi ngingo. »

Dr Ngirente ariko yashimangiye ko icyo yise gushyira mu gaciro gishingiye ku kuba impande ziri mu ntambara ari M23 na Guverinoma ya Congo.

Nyamara ngo mu gusura hahantu mu itsinda rigizwe n’abagaba b’Ingabo, uwa FARDC azaba arimo, urundi ruhande rudahagarariwe.

Ati « Impande zombi zirimo kurwana, Guverinoma ya Congo na M23, zikwiye kuba muri iryo tsinda rizasura aho hantu, numva bifite ishingiro, kandi ku bwanjye ni ikintu cyoroshye tutakabaye tunatindaho, kuko Guverinoma ya Congo yaba irimo gusura aho hantu hamwe na M23, kandi izo mpande zombi nizo zihanganye. »

Perezida Ndayishimiye yahaye umwanya Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philip Mpango, ngo atange igitekerezo cye, avuga ko ingingo ikwiye ari uko M23 ifatwa nk’abandi barebwa n’ikibazo.

Ati « Ntabwo mbona ko byaba ikibazo igihe cyose umuhuza n’itsinda ryagiye gusura aho hantu hashyirwamo abagenerwabikorwa bose, harimo na M23. Ni uko mbyumva. »

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga, we yabihuhuye.

Ati « Mu nama batubwiye ko M23 ikiri muri Rumangabo, rero ubwo iryo tsinda rizaba rigiyeyo, rizabasangayo. Niba bahari rero icyo gihe bazabavugisha. »

Iyi ni imvugo yakomeje gukoreshwa na Guverinoma ya RDC, ivuga ko nubwo M23 yasubiye inyuma, itavuye neza mu duce yari yarigaruriye.

Dr Ngirente yahise avuga ko ibintu bisa n’ibirimo kwivanga, kuko mu biganiro hanarebwe uruhande rurimo kugenzura Rumangabo muri iki gihe, kandi basanze hagenzurwa n’Ingabo zaturutse muri Kenya na Sudani y’Epfo.

Ati « M23 ntayo ihari nshingiye ku makuru twahawe mu nama. Rero abantu bahari muri Rumangabo ni Ingabo za Kenya na Sudani y’Epfo. Rero mu kuhasura, babajyanayo. »

Ku bwe, abagaba b’Ingabo, MONUSCO n’abandi bafatanyabikorwa barimo M23, ngo nibo basura Rumangabo.

Yavuze ko M23 irimo kwirengagizwa mu gihe irimo kwinjiza mu biganiro bya Nairobi, kandi bikenewe ko ishyirwa aha ngombwa hose.

Ati « Naho ubundi nitubaheza ahantu hamwe tukabemerera ahandi, ntabwo turimo gukora ibintu uko bikwiye. »

Minisitiri muri Perezidansi wo muri Sudani y’Epfo, Dr Barbaba Marial Benjamin wari uhagarariye Perezida Salva Kiir, yatanze urugero ku byabaye mu gihugu cye ubwo abarwanyi bari bagiye gushyirwa mu bigo mu kwamburwa intwaro, avuga ko abarwanyi babanje kubisura batari kumwe na Guverinoma.

Bamaze kubyumvishwa, abo barwanyi ngo bajyanye n’Ingabo za Leta kuhasura. Yavuze ko ntacyo byahungabanya kuri Guverinoma ya RDC.

Hakomeje kuba impaka, icyakora Dr Ngirente avuga ko bashobora kubirekera uko biri, niba koko bishingiye ku ntekerezo ko « umuhuza azakora ibishoboka byose ko impande zose bireba zizabigiramo uruhare. »

Icyo gihe ngo umuhuza azamenya n’uko azashyiramo M23, ubwo bazaba bohereza itsinda ryo gusura Rumangabo.

Perezida Ndayishimiye ni we uyoboye EAC muri uyu mwaka

Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame muri iyi nama

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama i Bujumbura

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-zikomeye-ubwo-i-bujumbura-hafatwaga-icyemezo-cyerekeza-m23-mu-kigo-cya