Minisitiri w’Ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Julien Paluku Kahongya, yabwiye abanyamakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko abagize umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari abasaza barimo abafite imyaka 70 y’amavuko, agamije kwerekana ko utagifite imbaraga zahungabanya umutekano.

Ibi yabivuze tariki ya 28 Nyakanga 2024 ubwo yari i Washington D.C, aho yagiye kwitabira inama yo kuvugurura gahunda yo gukuriraho imisoro bimwe mu bicuruzwa bituruka mu bihugu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, AGOA.

Yagize ati “FDLR ni abarwanyi bari mu Rwanda mu 1994, hashize imyaka 30. Uwari ufite imyaka 30 ubu afite 60, uwari ufite 40 ubu afite 70. Abenshi mu bayobozi bayo benshi bafite imyaka 70. Ni ikihe kibazo bateje ku mutekano w’u Rwanda?”

Amagambo ya Paluku kuri FDLR asa n’ayo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuvugizi wa guverinoma yabo bigeze kuvuga, bagamije kwerekana ko uyu mutwe witwaje udateye ikibazo.

Mu butumwa Guverinoma y’u Rwanda yashyize ku rubuga rw’ibiro by’Umuvugizi wayo, ivuga ko nubwo ubutegetsi bwa RDC bugaragaza ko FDLR atari ikibazo, uyu mutwe ukomeje kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu karere, kandi ko amafaranga ukura mu bucuruzi bwa zahabu, urumogi, imbaho, ubuhigi n’uburobyi no gukusanya imisoro itemewe, bikomeje kuwongerera imbaraga.

Iti “Perezida Tshisekedi yigira nk’aho FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda ariko iri mu mwanya wo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu karere, mu bwisanzure kandi ubukungu ikusanya no gusoresha abaturage mu bice igenzura biyiha uburyo bwo kwinjiza abarwanyi bashya, yubaka ubushobozi bwo kugaba ibitero.”

Yibutsa ko uyu mutwe wifatanya n’ingabo za RDC mu Ukwakira 2019 wagabye igitero mu karere ka Musanze cyapfiriyemo abasivili 14, muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022 wongera kurasa ibisasu muri aka karere, byangije imitungo y’abaturage.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse muri Nyakanga 2024 igaragaza ko FDLR yongerewe imbaraga na Leta ya RDC kuva mu 2022, hashize amezi make umutwe wa M23 wubuye imirwano. Wahawe ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro, winjiza n’abarwanyi bashya barimo Abanyarwanda n’Abanye-Congo.

Iyi raporo yemeza ko nyuma yo gutakariza abarwanyi benshi ku rugamba yari yifatanyijemo n’ingabo za RDC barimo n’abayobozi bakuru, muri Mutarama 2024 FDLR yinjije abarwanyi bashya bagera kuri 600 batorejwe mu kigo cya Mihanja giherereye muri teritwari ya Masisi.

Iti “Mu mpera za Mutarama 2024, abarwanyi bashya 600 biganjemo abenegihugu ba Congo baherewe imyitozo ya gisirikare mu kigo kiri muri Mihanja, teritwari ya Masisi, binjiye muri FDLR kugira ngo basimbure benshi bapfiriye ku rugamba.”

Umuryango mpuzamahanga washingiye kuri iyi raporo n’izindi zayibanjirije, usaba Leta ya RDC guhagarika ubufatanye bwayo na FDLR. Ni ni na byo u Rwanda rusaba, runibutsa kandi ko rutazigera rurebera igishobora guhungabanya umutekano warwo.

Minisitiri Paluku yatangaje ko abayobozi ba FDLR benshi bafite imyaka 70

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, agaragaza FDLR ikwirakwiza ingengabitekerezo ya FDLR mu karere, ikinjiza n’abarwanyi bashya

https://igihe.com/amakuru/article/leta-ya-rdc-yongeye-kwambika-fdlr-umwambaro-w-ubusaza