Minisitiri Christophe Bazivamo niwe ufite mu nshingano ze gukurikirana iby’ubushakashatsi bukorwa kuri Peterori (Ifoto/Ububiko)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Ku gica munsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2011, mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Minisitiri Christophe Bazivamo ufite mu nshingano ze gukurikirana iby’ubushakashatsi bukorwa kuri peterori, yagitangarije ko mu bice 4 bigize ubushakashatsi kuri peterori bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, ibice bibiri bimaze kurangira byerekana ko mu Rwanda hari peterori, ariko ibyo bikaba bidahagije.

Nyuma y’uko hamaze kugaragara ko mu kibaya cy’ibiyaga bigari hari peterori, mu Bugande no mu Burundi, ngo ibyo byatumye hatangizwa ubushakashatsi mu Kiyaga cya Kivu.

Ubushakashatsi bwa mbere bukaba bwari bujyanye no gukurikirana  imyuka ikomoka kuri gaz metane na peterori, uko igenda ikura.

Ubwo bushakashatsi bukaba bwarerekanye ko kimwe kigaragara kandi kigakura uri uko hari ikindi, bisobanura ko imyuka igize gaz metane ibaho kuko hariho peterori.

Igice cya kabiri kikaba cyari kijyanye no gupima ubutaka bwo mu kivu, hasuzumwa ko bufite ubushobozi bwo kubika peterori, byose bikaba byarerekanye ko peterori ihari.

Ibice 2 bindi by’ubushakashatsi bikaba bigomba kwerekana niba iyi peteroli itaba yaratwitswe cyangwa ikangizwa n’iruka ry’ibirunga, naho igice cya cyuma kikaba kijyanye no kwerekana ingano cyangwa ubwinshi (quantity) bwa peterori iboneka mu Kiyaga cya Kivu.

Minisitiri Bazibamo akomeza asobanura ko ibi bice bya nyuma by’ubushakashatsi bihenze cyane, ko abakora ubwo bushakashatsi badashobora kubutangiza cyangwa ngo bashore ibikoresho byabo bihenze cyane, batarabanza kugirana amasezerano na Leta yo kuzagabana ibizavamo.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatatu tariki ya 20 Mata 2011 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ikaba yaratangaje ko u Rwanda rwabonye inkunga yo kwihutisha ubwo bushakashatsi.

Iryo tangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, rigira riti “Amasezerano y’impano n° TF 095764 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 07/03/2011 hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Isi, yerekeranye n’impano ingana na 350.000 USD agenewe umushinga w’u Rwanda wo kongera ubushobozi mu bijyanye no gushakisha peteroli.”

Minisitiri Bazivamo akaba asobanura ko iyo nkunga ari iyo gutegura ayo masezerano yo gukora ubushakashatsi mu bice 2 bisigaye, byasobanuwe ko bihenze cyane.

Muri Kamena 2011, ayo masezerano yose akazaba yamaze gushyirwaho umukono.

Aha Minisitiri Bazivamo, agira ati “Gusa kubera imiterere y’Ikiyaga cya Kivu n’imiyaga ihaboneka, nta mirimo yahita ihakorerwa. Bivuze ko ubwo bushakashatsi buzakorwa mu Gushyingo, kuko ari bwo haba hari ibihe byiza.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=544&article=22252

Posté par rwandaises.com