Perezida Kagame Paul yabwiye abayobozi barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya ko aho kugira ngo umuntu yemere inshingano ntazikore neza, yagira « ubutwari » akavuga ko atazishaka cyangwa atazishoboye n’ubwo yaba yaramaze kuzirahirira.

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi barahiye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024, ko bakwiye kwinjira mu nshingano bafite ubushake bwo kuzubahiriza, avuga ko uwakumva adashoboye inshingano yabivuga kare, akazivamo.

Ati « Nahoze mvuga abahindurirwa imirimo, abirukanwa, abagaruka mu mirimo runaka, ariko burya hari n’ikindi, mwabaye intwari, muri mwe abagore n’abagabo, hakagira nk’uvuga, bagiye kugushyira ku murimo ukavuga uti urabizi, uyu murimo sinywushaka cyangwa sinywushoboye, nimundeke njye nigire mu bindi, »

« Cyangwa se wabigiyemo wabyemeye waje warahiye nk’uku, nibigera hagati ukabona ntubishaka, baragukoresha ibyo udashaka gukora cyangwa ibyo utumva, cyangwa warabyumvaga ariko ugeze aho umutwe wawe urahinduka uravuga uti sinkibishaka gukorera igihugu cyangwa gukora […] uba ubaye intwari. »

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko bagomba kugira ubushake bwo gukora no kugera ku bintu vuba, ibidashoboka ntibibuze ibishoboka gukorwa kandi vuba.

Ati « Kwihutisha ibintu utabyangije birashoboka kandi ni ko bikwiye kuba bigenda, cyangwa se umuntu akaba yajya iruhande [yakwegura], ndetse bimuturutseho. Wowe abantu baguhaye icyizere, niba wumva utagikeneye cyangwa udashoboye ibijyana na cyo, urabivuga. »

Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko n’ubwo bari mu nshingano ariko bakwiye no kwita ku buzima bwabo, ati « Munamenye no kwireberera mu buzima, mukwiye kugira ubuzima bwiza: kurya neza, gukora imyitozo, Kunywaless […] iyo bigenze neza n’igihugu ni uko kimera bikigendekera neza. »

Yavuze ko ibyo byanafasha mu gutuma umusaruro mu kazi wiyongera.

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kintu cyo guhora mu nama ku bayobozi, abagira inama yo gukora inama ziri ngombwa, ndetse bakagena igihe ntarengwa iyo nama iri bumare, imyanzuro igafatwa, bikava mu nzira.

Yavuze ko bipfira no mu mitegurire, aho usanga hari ibiba bikadindiza ibikorwa, nko kwita bidasanzwe ku bitwa ba « VVIP », bigatwara umwanya utari ngombwa.

Ati « Hari byinshi dushobora kugeraho, ibintu bimwe byoroshye tubikoze uko bikwiye ntitubiremereze, natwe ubwacu turimo. »

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ko-umuyobozi-wasaba-kuva-mu-nshingano-aho-kuzikora-nabi