Urubanza rwo mu Bwongereza rw’umunyemari w’Umunyarwanda, Tribert Rujugiro Ayabatwa n’Ubushinjacyaha bw’Afurika y’Epfo (NPA), rwararangiye.
Nk’uko bitangazwa na Mastermind Tobacco SA (Pty) Ltd (MTSA), sosiyete ya Rujugiro ikora amatabi, impande zombi zarumvikanye maze zisaba ko ibirego byakurwaho.
Iri tangazo rigira riti “Babashije kumvikana kuko impande zose zitashakaga kuguma mu bucamanza ikindi gihe kinini.”
Rujugiro yafashwe na Polisi ageze ku kibuga cya Heathrow ku wa 13 Ukwakira 2008, kubera impapuro zisaba kumuta muri yombi zari zasohowe na NPA imurega kuba ataratanze imisoro.
Yarekuwe by’agateganyo nyuma y’iminsi itatu ariko asabwa kutarenga umujyi wa Londire kugeza ubwo ubutabera bwo mu Bwongereza bwemeza niba agomba kuhaburanishizirwa cyangwa koherezwa muri Afurika y’Epfo nk’uko byari byasabwe n’iki gihugu.
MTSA yagize iti “Nta bimenyetso simusiga bya NPA byerekanaga ko MTSA,cyangwa umwe mu bakozi no mu bayobozi bayo yaba ahamwa n’icyaha bavugaga.”
Rikomeza rigira riti “Ibi byerekana ko impande zombi zakoze ibyo zasabwaga kandi ko ubucamanza bw’Afurika y’Epfo n’ubw’Ubwongereza ari ubwo kugirirwa icyizere.”
Amasezerano azatuma ibirego bivaho maze iyisosiyete itangire ikore nta kibazo.
Ibibazo byavutse muri 2004, ariko Rujugiro akaba yaremezaga ko ari abo bahanganye mu bucuruzi bo muri British American Tobacco (BAT), bamugambaniraga.
Nyuma y’iyi nkuru yo kureka ibirego, Rujugiro, kuri telefoni yabwiye ikinyamakuru The New Times ko yishimiye ko agiye kubona uburenganzira bwo kuva muri Bwongereza nyuma y’imyaka irindwi yari ahamaze.
Ati “Ndishimye cyane ko birangiye. Ubu noneho nshobora gusubira mu rugo nkabonana n’umuryango wanjye.”
Yakomeje agira ati Kumara igihe ntahari byatumye ubucuruzi bwanjye muri Afurika y’Epfo bugenda nabi ariko ubu nshobora gusubirayo nkarengera ibisigaye.”
Rujugiro afite imari nyinshi muri Afurika, Aziya no mu Burayi cyane cyane mu bucuruzi bw’itabi. Ari kandiku isonga ry’abashoramari bashinze Ikigo cy’ishoramari mu Rwanda (RIG), gifite imishinga myinshi nko mu bucukuzi bwa gazi metani no mu gukora sima.
Rujugiro ategerejwe kugera i Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.
Amakuru ya The New Times
Shaka
Ingingo z’amakuru
http://www.rwandagateway.org/
Amakuru y’avuba
Posté par rwandaises.com