Perezida Kagame arikumwe n’abanyeshuri ba Pepperdine
Thadeo Gatabazi

Muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 14 Kamena 2009 yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 16 n’abayobozi babo bavuye kuri Kaminuza ya Pepperdine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uruzinduko rwari rugamije kumenya ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo bwo gukemura amakimbirane mu Karere k’Uburasirazuba bw’Afurika.

Nk’uko byatangajwe na Dr Gary Selby wari uyoboye iryo tsinda, yavuze ko baje kureba aho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no kureba urugero rwo gukemura amakimbirane mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yakomeje avuga ko muri urwo ruzinduko Perezida Paul Kagame yabaganiriye ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze aho ruviriye mu mateka mabi ya Jenoside ndetse anabagaragariza umurongo n’urugero rugezemo mu iterambere.

Abo banyeshuri bamaze igihe cy’ibyumweru 3 mu gihugu cya Uganda ari na ho baje baturutse, bari bagamije na none kwiga no gukora ubushakashatsi ku buryo bwo gukemura amakimbirane, ariko banashakisha ubufatanye na za kaminuza zo muri aka Karere mu guteza imbere amasomo yo gukemura amakimbirane(Conflict Management).

Dr Gary yongeyeho ko iyo kaminuza yigisha ibijyanye no gukemura amakimbirane yifuje gufatanya na za kaminuza zo mu Rwanda binyuze mu kigo cyo gukemura amakimbirane kiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bityo abanyeshuri bo mu Rwanda bagafashwa kwiga ayo masomo, bikaba biri muri zimwe mu ngamba zo gukumira Jenoside.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Daphrose Gahakwa, wari muri ibyo biganiro, yatangaje ko abo banyeshuri bazajya bagaruka mu Rwanda mu buryo bwo kwimenyereza no guhabwa amahugurwa bijyanye no gukemura amakimbirane.

Yongeyeho ko iyo kaminuza yo muri Amerika izafatanya na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gutangiza gahunda y’amasomo y’icyiciro cya 3 cya kaminuza (masters degree program) ku masomo ajyanye n’amateka ya Jenoside, nyuma n’abanyeshuri bo mu Rwanda bakazajya kuri iyo kaminuza ku nkunga y’ikigega cya Perezida Kagame mu by’uburezi kwiga ibijyanye na Jenoside n’amakimbirane no kubikumira.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=250&article=7293

Posté par rwandaises.com