Rosemary Museminari, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (Foto / Arishive)
Jerome Rwasa

KIGALi – Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Umunyamabanga Uhoraho w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Kabakeza Joseph, aratangaza ko mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Rosemary Museminari, arimo mu gihugu cya Australiya kuva ku wa 13 Kamena – ku wa 18 kamena 2009 mu byo azibandaho muri urwo ruzinduko rw’akazi harimo ikibazo cy’uko u Rwanda rwakwemerewa kujya muri uwo muryango.

Minisitiri Museminari yagiye muri urwo ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we wo muri Australiya, Stephen Smith, wagaragaje ko igihugu cye kizashyigikira icyifuzo cy’u Rwanda cyo kujya muri uwo muryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza n’ibyahoze bikoronijwe n’icyo gihugu.

Australiya kandi ifite icyifuzo cyo kubona intebe mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ibyo na byo u Rwanda rukaba rubigishyigikiyemo.

Mu kiganiro kuri telefoni n’Izuba Rirashe, Kabakeza Joseph yavuze ko ibiganiro Minisitiri Rosemary Museminari agirana na mugenzi we hari ibizibanda ku butwererane mu burezi harimo kubonera abanyeshuri bo mu Rwanda buruse zo kujya kwiga muri icyo gihugu, ubutwererane mu kuzamura ubuhinzi no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Kabakeza kandi yahakanye ikibazo yabajijwe n’Izuba Rirashe ko hari ibihugu byaba bidashyigikiye ko u Rwanda rujya muri Commonwealth avuga ko mu biganiro byinshi byagiye bihuza u Rwanda n’ibindi bihugu byose harimo ibyo muri EAC, Botswana, u Bwongereza n’Afurika y’Epfo byose bishyigikiye ko u Rwanda rujya muri uwo muryango.

Icyemezo cyo kwakira cyangwa kutakira u Rwanda, Kabakeza yatangaje ko kizafatirwa mu nama y’uwo muryango izabera mu birwa bya TrInidad na Tobago mu Gushyingo 2009.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=250&article=7294

Posté par rwandaises.com