Perezida Paul Kagame atanga ijambo nyuma yo gushyikirizwa igihembo mu mujyi wa New York muri Amerika (Foto / PPU)

Jerome Rwasa

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ryo ku wa 17 Nyakanga 2009 rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 16 Nyakanga 2009 yahawe igihembo mpuzamahanga kubera uruhare rukomeye yagize mu gushyiraho politiki igamije guteza imbere ikorabuhanga.

Ayo makuru akomeza agaragaza ko Perezida Kagame yanatanze ikiganiro ku butumire bw’Umuyoboro Mpuzamahanga w’Ikoranabuhanga (World Technology Network : WTN) ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’igihugu cyane cyane aho abatuye isi bagenda barushaho kuba nk’umuryango umwe.

Uwo muryango uhuriwemo n’abanyamuryango bagera ku 1.000 bakomoka mu bihugu 60, bagenzi babo bakaba babaha agaciro gakomeye ko kuba ku isonga ry’ubushakashatsi n’iterambere mu ikoranabuhanga ku isi.

Abahabwa icyo gihembo aba ari abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango ifatwa nk’iyita ku guhanga ibintu bishobora kugira akamaro gahambaye kandi karambye mu nzego zinyuranye bakoreramo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba yaratoranijwe mu rwego rw’abanyapolitiki bitangira ikoranabuhanga hamwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, Janecz Potocnic akaba na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Umunyamakuru wa The New York Times witwa Tom Friedman n’abandi.

Zimwe muri gahunda zashimwe kuri Perezida Kagame zishobora kuba zaratumye abona igihembo harimo gahunda ya Mudasobwa igendanwa kuri buri mwana (Laptop Per Child) ikaba ari gahunda igamije gutoza abana umuco wo gukunda ikoranabuhanga.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ikorabuhanaga mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ashima intambwe Afurika igenda itera mu ikoranabuhanga ku buryo uwo mugabane ugenda umenyekana mu gushora imari muri iyo gahunda.

Perezida Kagame ariko yibukije ko gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga n’itangazabumenyi hakigaragara imbogamizi nk’iyo guhuza Afurika yose ku muyoboro wa “Fibre Optic” kugira ngo byoroshye itumanaho n’ikorabuhanga muri rusange.

Izindi nzego zigenerwa bene ibyo bihembo harimo abashakashatsi mu by’ikirere, amategeko, porogaramu z’ikoranabuhanga, ubuzima, ubuvuzi, imyitwarire myiza y’abantu, ibidukikije n’ibyerekeye imyidagaduro, ibyo bihembo ngarukamwaka bikaba byaratangiye gutangwa mu mwaka wa 2000.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=265&article=7967

Posté par rwandaises.com