Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame mu gikorwa cyo kumurika ibihembo byahawe umukuru w’igihugu mu rugendo rw’akazi akubutsemo mu mahanga(Foto-Urugwiro)

Thadeo Gatabazi

KIGALI – Ibihembo byose u Rwanda rubona ntibiterwa n’uko rwamaze kubonera ibisubizo ibibazo byose rufite, ahubwo rubigenerwa kubera ko ruri mu nzira yo kubikemura no guhora igihugu gifite intego cyiyemeje kugeraho.

Ibyo byatangajwe ku wa 9 Ukwakira 2009 na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu muhango wo kumurikira Abanyarwanda ibihembo yakuye mu mahanga mu ruzinduko yari amazemo iminsi, uwo muhango ukaba warabereye muri Kigali Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Muri uwo muhango kandi hagaragajwe ibihembo 2 Perezida Kagame yakuye mu bice bitandukanye ubwo yari mu ruzinduko rwe harimo icyo yagenewe n’ikigo cy’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, icyo gihembo kikaba cyitwa “Clinton Global Citizen Award” kigenerwa abayobozi bari mu nzira y’icyerekezo cy’iterambere n’ikindi yashyikirijwe n’urusengero rukomeye ruzwi cyane “Seddleback Church” rwa Pasiteri Rick Warren, cyo kikaba cyitwa “International Peace Award”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko n’ubwo u Rwanda rubona ibyo bihembo hari abifuza ko rutatera imbere, ashimangira ko bene ibyo byifuzo bibi by’abanga u Rwanda byari bikwiriye gutera imbaraga Abanyarwanda kugira ngo bakataze mu gutera imbere kurushaho.

Mu rwego rwo kugaragaza ko byose bishoboka, Perezida Kagame yagarutse ku gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu agira ati “inzitizi zabagaho zikomeye ariko tugomba kurwana, icy’ingenzi cyatumaga dukomeza urugamba ntiducike intege ni uko twari dufite wa mutima, umutwe n’ibitekerezo byo kugera ku cyo twifuzaga”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Rosemary Museminali, wari muri uwo muhango mu ijambo rye nk’umwe mu bari kumwe na Perezida mu mahanga, yagarutse ku gihembo cyatanzwe na Perezida Clinton ashimangira ko cyagenewe abayobozi bagaragaje ikimenyetso kidasanzwe mu nzira iganisha ibihugu byabo ndetse n’imigabane mu iterambere,abo barimo Perezida Kagame, kandi ngo no mu ijambo Clinton yagaragaje ko Perezida Kagame by’umwihariko ari umuntu w’inyangamugayo, udacika intege iyo yiyemeje kugera ku ntego, umutima we awuha agaciro nk’aka zahabu.

Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, yakira Perezida wa Repubulika, yavuze ko bikwiriye ko Abanyarwanda bahagurukira gukora kugira ngo igihugu gikomeze gitere intambwe agira ati “aho u Rwanda rugana n’aho rugeze ni aho gusibama ku ikarita y’ubukene ku isi aho gusibama ku ikarita y’isi nk’uko byavugwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi”.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=301&article=9698

Posté par rwandaises