Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru Kabagambe ahererekanya impapuro zikubiyemo inshingano na Mulama (Foto/J. Mbanda)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Ku wa 31 Ukuboza 2009, Minisiteri y’Itangazamakuru yeguriye Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) zimwe mu nshingano zireba ibijyanye n’itangazamakuru yahoranye mu nshingano zayo, mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa mu itegeko N° 22/2009 ryo ku wa 12/8/2009 rigenga itangazamakuru mu Rwanda n’itegeko rishya N° 30/2009 ryo ku wa 16/9/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Minisiteri ikaba isigaranye gusa ibijyanye no gutanga impushya ku maradiyo yo hanze ashaka kumvikanisha ibiganiro byayo mu Rwanda, ubundi ikazibanda ku nshingano nshya yahawe zo kunoza ibijyanye n’ihererekanyamakuru n’itumanaho rya Leta.

Nk’uko Ignatius Kabagambe, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’itangazamakuru yabitangaje, nubwo hari amategeko teka ya Minisitiri w’Itangazamakuru agena ishyirwa mu bikorwa rya zimwe mu nshingano zihawe MHC, nk’iteka rigena igiciro cy’ikarita y’Abanyamakuru n’irigena imari shingiro yo gutangiza ibitangazamakuru mu Rwanda, ubushobozi bwa MHC bwo kurangiza inshingano ziyongera ku zo isanganywe bumaze kugaragara kandi bukaba bwizewe.

Ati “Nshimishijwe n’uko iki gikorwa cyo guhererekanya inshingano kibaye mu rwego rwo kubahiriza itegeko rishya riherutse gusohoka ryegurira Inama Nkuru y’Itangazamakuru 80% by’ibirebana n’itangazamakuru, Minisiteri igasigara gusa ireba cyane cyane ibijyanye n’ihererekanyamakuru n’Itumanaho rya Leta”.

Mu muhango w’ihererekanya ry’izi nshingano, Patrice Mulama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, yashimiye uruhare Minisiteri y’Itangazamakuru yagize mu gutuma itangazamakuru ritera intambwe rimaze kugeraho. Ati “izi nshingano itegeko riduhaye tuzazishyira mu bikorwa twihutisha serivisi duha abanyamakuru ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, twitaye ku byo amategeko ateganya”.

Patrice Mulama akaba amara impungenge abari bafite amadosiye atarasubizwa kubera ko amategeko yari atarasinywa abizeza ko hariho amavugururwa bari gukora bafatanyije na Minisiteri y’Abakozi ngo hashyirweho abakozi mu myanya kandi babifitiye ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kwihuta mu gutanga serivisi zinoze.

Ati “Icyizere ni aho abanyamakuru n’abandi bose bifuza gushora imari mu bitangazamakuru, nubwo ibyo byose bitarajyaho, twashyizeho uburyo bwo kwihutisha kwiga amadosiye y’abantu ku buryo amategeko namara gusinywa azahita ashyirwa mu bikorwa”.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC akaba yavuze ko mu nshingano zahawe ikigo ahagarariye harimo n’ibyo kwemerera ibitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho, yizeza Abaturarwanda ko muri uyu mwaka dutangiye wa 2010, hazaboneka televiziyo yigenga izemererwa gukorera mu Rwanda.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=337&article=11439

Posté par rwandaises.com