Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza (hagati), Kayitesi Zainabo Sylvie na Jonathan Stubbs (Foto / J. Umuhoza)
Jean Ndayisaba na Julienne Umuhoza

KIGALI – Kuva ku itariki ya 2-9 Mutarama 2010 mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga y’urubyiruko ku burenganzira bwa muntu mu rwego rwo kwimakaza umuco n’amahoro.

Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, ari na we wari umushyitsi mukuru mu ifungurwa ku mugaragaro ry’iyi nama, ku wa 2 Mutarama 2010, muri Serena Hoteli i Kigali, yavuze ko kuba iyi nama yari isanzwe ibera muri Amerika gusa ubu ikaba ibereye mu Rwanda byatewe n’impamvu zitandukanye. Imwe muri izo mpamvu akaba ari imiyoborere myiza ituma hari umutekano usesuye, bityo bigatuma usibye n’umutuzo ku Banyarwanda, n’Abanyamahanga bakaba bagana igihugu cyacu batishisha.

Ati “Kubahiriza Uburenganzira bwa muntu ni imwe mu ntego u Rwanda rwihaye, akaba ari muri urwo rwego Guverinoma y’u Rwanda yashyigikiye ko iyi nama ibera iwacu”.

Nk’uko kandi Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Zainabo Kayitesi Sylvie yabitangarije abanyamakuru, ku wa 30 Ukuboza 2009, ngo iyi nama izakorwa mu byiciro bibiri: kuva ku wa 2-4 Mutarama 2010, hazaba ibiganiro ku burenganzira bwa muntu n’ibijyanye na bwo bizabera muri Hoteli Serena i Kigali ari na ho ibikorwa byo gufungura no gusoza ku mugaragaro iyi nama bizabera, na ho kuva ku wa 5-7 Mutarama 2010, abitabiriye iyi nama bazifatanya n’abaturage mu bikorwa binyuranye mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Nyamagabe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no kwifatanya n’abaturage mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Madame Kayitesi yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gutegura iyi nama cyavuye ku ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kaminuza ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2006, maze abagize ihuriro ritegura izi nama z’urubyiruko bakifuza ko bayikorera mu Rwanda.

Ati “Bumvaga babereyemo umwenda u Rwanda ni yo mpamvu bifuje gutangira umwaka bakorera iyi nama mu gihugu cyacu”.

Avuga ku mpamvu bahisemo u Rwanda, Amii Omara-Otunnu, Uhagarariye UNESCO muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agira ati “kubera ibyo rwanyuzemo n’ibyo rumaze kugeraho muri myaka 15 ishize, u Rwanda rufite byinshi rwakwigisha ibihugu bituranye ndetse n’isi yose”.

Akomeza avuga ko izi nama ari urubuga rwo gusobanurira abakiri bato ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, kubakangurira kugira umuco w’uburenganzira bwa muntu ndetse no gusangira ubumenyi bunyuranye ku bijyanye na bwo.

Ubusanzwe iyi nama ndetse n’izindi nkayo uko ari eshanu zabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigategurwa na Kaminuza ya Connecticut, ku bufatanye na UNESCO muri Amerika. Kuri iyi nshuro u Rwanda rukaba rwaratoranyijwe aho urubyiruko  rufite hagati y’imyaka 18 na 30 rurenga 70 ruvuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi, harimo 20 bakomoka mu Rwanda

 

.http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=337&article=11437

Posté par rwandaises.com