Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangiye urugendo rumuganisha ku kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF).

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ategerejwe mu Nteko Rusange yawo ya 17 izabera i Yerevan muri Armenia ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.

Mushikiwabo uherutse kwemezwa nk’umukandida na Perezida Kagame ndetse kandidatire ye igashyigikirwa na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa, yatangaje ko ubu ari mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo azamure uyu muryango.

Mushikiwabo ni umunyapolitiki w’Umunyarwandakazi wavukiye i Jabana mu Karere ka Gasabo, tariki 22 Gicurasi 1963, bivuga ko afite imyaka 55 y’amavuko.

Mu kiganiro aherutse kugira na Jeune Afrique, uyu mugore uvugana icyizere ko ibihugu bya Afurika biri muri OIF bizamujya inyuma, yagize ati “Ubu ndi mu bikorwa byo kwiyamamaza” ndetse ashimangira ko ‘uyu muryango ukeneye kuzamurwa ku rundi rwego’ kuko ‘OIF ni itsinda ry’ibihugu rigira uruhare mu kumvikanisha no kuganira ku bibazo bijyanye na gahunda mpuzamahanga’.

Perezida Kagame ubwo yatangazaga kandidatire ya Mushikiwabo ari mu Bufaransa mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “U Rwanda rwari rusanzwe ari umunyamuryango wa Francophonie, ntabwo twigeze duhagarara. Ubwo twasabwaga gutanga umusanzu, bijyanye n’ibi bihe bishya, twishimiye kugira uruhare mu gutanga abayobozi nka Mushikiwabo mu gihe bishyigikiwe n’abanyamuryango.”

Perezida Macron weruye akavuga uburyo asanga umutima wa Francophonie kuri ubu uherereye muri Afurika, yavuze ko buri wese wifuza kugeza aheza uyu muryango kuri ubu atabigeraho atishingikirije urubyiruko rwo kuri uyu mugabane.

Ku bwa Macron “Kandidatire ku buyobozi bwa Francophonie yaba iturutse muri kimwe mu bihugu bya Afurika, niyo yaba ifite ishingiro cyane”.

Igifaransa ni ururimi rwemewe n’amategeko mu bihugu 29 ku Isi, aho muri byo 22 ari ibyo ku mugabane wa Afurika. Ibindi bitari ibya Afurika bikoresha uru rurimi ni nk’u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Haiti, Luxembourg, u Busuwisi na Vanuatu. Gikoreshwa kandi no mu birwa nka Saint Lucia, Dominica na Monaco.

Macron avuga kuri kandidatire ya Mushikiwabo kandi yagize ati“by’akarusho iyo kandidatire yaza ari iy’umugore kuko ariho byarushaho kugira ishingiro. Ku bw’iyo mpamvu, nibaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, afite ubushobozi bwose bukenewe ndetse n’ubunararibonye bwose busabwa kugira ngo akore iyi mirimo.”

Ubushobozi bwa Mushikiwabo bwagaragaye akiri muto

Mushikiwabo yavutse mu bihe bikomeye byaganishije no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abo mu muryango we barimo na musaza we Landouard Ndasingwa (Lando) wabaye Minisitiri.

Ni we bucura mu muryango w’abana icyenda, aho abo bavukana bagaragaza ko yabaye intwari akiri muto.

Mukuru we w’imfura, Anne-Marie Kantengwa, yagize ati “Muri ibyo bihe bikomeye, umuryango wakiriye ivuka rye nk’umugisha ukomeye.”

Umubyeyi we Bitsindinkumi yakoraga imirimo y’ubuhinzi ndetse ni umwe mu bari inkingi za mwamba mu buhinzi bwa kawa. Yitabye Imana Mushikiwabo afite imyaka 11.

Mushikiwabo yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, aho yigishaga ururimi rw’Icyongereza.

Mu 1986, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation). Arangije aha yabonye akazi i Washington D.C. ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoraga muri Amerika.

Musaza we Ndasingwa Landouard wanashinze hoteli izwi nka Chez Lando, ni umwe mu bishwe ku ikubitiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 7 Mata 1994.

Uyu yari umwe mu bashinze Ishyaka riharanira kwishyira ukizana (P.L) n’ubu rigikorera mu Rwanda. Yicanwe n’umugore we Hélène Pinsky wakomokaga muri Canada bari bariganye muri Kaminuza ya Montreal, banapfana n’abana babo babiri. Biciwe ku Kimihurura, bicwa n’umwe mu barindaga Perezida Juvénal Habyarimana.

Afatanyije na Jack Cramer, Louise Mushikiwabo yanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitwa “Rwanda Means The Universe: A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”.

Ni igitabo kizwi cyane mu ruhando mpuzamahanga kirimo ubuhamya bukomeye bugaragaza amateka y’u Rwanda, itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo, yatangiye urugendo rumuganisha ku kuyobora ubunyamabanga bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF)

Yanditswe na Philbert Girinema

Kuya 4 Kamena 2018 saa 10:23
http://www.igihe.com/politiki/article/mushikiwabo-yatangiye-urugendo-rumuganisha-ku-buyobozi-bwa-oif
Posté le 08/06/2018 par rwandaises.com