Abayoboke b’ishyaka FNL baraye bagize umuyobozi waryo Agathon Rwasa umukandida wabo mu matora ya perezida wa repubulika, ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2010.

Adolphe Banyikwa ukuriye iryo shyaka ubwo yasomaga imyanzuro ya kongere yavuze ko iyo kongere yatoye mu ijwi rimwe (à l’unanimité) Agathon Rwasa ngo aribere umukandida mu matora ya perezida wa repubulika ya 2010.

Iyi kongere yabaye ku wa gatandatu no ku cyumweru, yari yitabiriwe n’abayoboke 500 bahagarariye abandi mu ntara 17 zigize u Burundi, abaturutse muri Tanzania, Afrika y’Epfo n’u Burayi.

Bwana Rwasa we yatangaje ko intambara ari akahise, ikigezweho akaba ari uguhatana mu rwego rwa politiki, hagamijwe kubaka u Burundi buzira amacakubiri, kugirango icyo gihugu kigere ku mahoro n’umutekano birambye.

Kandidatire ya Rwasa ije ikurikira iya Domitien Ndayizeye wigeze kuba perezida w’u Burundi mu gihe cy’inzubacyuho, uyu akaba yaratowe n’ishyaka rye FRODEBU kuzarihagararira mu matora ya 2010.

Kuva mu mwaka wa 2006, u Burundi buri mu nzira yo kwikura mu ntambara yatangiye muri 1993 ikamara imyaka 13, hakaba hateganyijwe amatora rusange arimo n’aya perezida wa repubulika, byose bikazaba umwaka utaha.

Olivier NTAGANZWA
http://www.igihe.com/news-7-11-1716.html

Posté par rwandaises.com