Kuri uyu wa gatanu mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko hasojwe imirimo y’inama ya 7 y’umushyikirano ihuza abayobozi bose bo mu nzego za leta, izigenga ndetse ikaba yari yanitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Iyi nama ikaba yasojwe hifujwe ibi bikurikira.
Imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage
Hifujwe ko abayobozi bose mu nzego za leta, baharanira icyateza abaturage imbere aho guharanira inyungu zabo bwite. Ibi bireba by’umwihariko abayobozi begereye abaturage, bakaba bagomba gushaka umuti ufasha mu iterambere ryihuse ry’igihugu.
Minisiteri y’umutekano (MININTER) ndetse na Polisi y’igihugu, basabwe gushyiraho ikigo kigenzura ibinyabiziga ( Automobile Technical Control Centre).
Hifujwe ko abarebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 6 y’umushyikirano, bagomba kurangiza ibitararangiye, harimo ibijyanye n’intego z’ikinyagihumbi MDGs(Millenium Development Goals), ndetse n’icyerekezo 2020.
Abayobozi ba minisiteri zirebwa na porogaramu ya girinka munyarwanda, bagomba kugarura inka zatanzwe mu buryo bunyuranyije na porugaramu, zigahabwa abazikeneye mu nziza za vuba, abayobozi babigizemo uruhare nabo bagakurikiranwa.
MINEDUC, MIGEPROF, MINIYOUTH na MININTER basabye ko hajyaho itegeko rirengera abana ku ikoreshwa ry’ibibyabwenge ndetse n’inzoga, ririnda ubusambanyi ndetse hakumvikana neza ko ari inshingano ya buri mubyeyi ndetse n’umurezi kurinda abana ikoresha ry’ibibyabwenge ndetse no kureka ishuri.
MINEDUC, MINALOC, MINICOFIN, Umujyi wa Kigali ndetse n’Intara zose, basabwe kwihutisha imirimo y’iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 3,000 ndetse n’ubwiherero 10,000 mu rwego rwo gufasha porugaramu y’imyaka icyenda y’uburezi bw’ibanze, mbere ya Mutarama 2010.
Abanyarwanda basabwe kureka imico itari myiza ibangamira iterambere, urugero ni nk’ubukwe burenze kure ubushobozi bwa ba nyirabwo.
MINAFFET, MININFOR, Itorero na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, basabwe gushyiraho intego zifasha mu kurandura ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara mu banyarwanda baba mu mahanga, babaha amakuru nyayo ku iterambere u Rwanda rugezeho,mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.
Ubutabera
Hifujwe ko inzego z’ubutabera zigomba gushyira hamwe ingufu mu gukangurira abanyarwanda kwitabira inkiko gacaca, , hagamijwe isozwa ry’imirimo yazo riteganyijwe muri Mutarama 2010.
Hifujwe kandi ko ababuze imitungo yabo mu 1994, bakishyurwa mu nzira za vuba, nk’uko byasabwe n’urwego rushinzwe inkiko gacaca.
MINIJUST yasabye ko haba imikoranire n’umuryango mpuzamahanga, mu kureba uko hashyirwaho amategeko ahana abahakana jenoside, no mu buryo Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside bakizerereza mu mahanga, bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Ubukungu
Mu bijyanye n’ubukungu hifujwe ko MINICOFIN, MINALOC, MINALOC na MININTER, zirebwa n’ibijyane n’imirimo nsimbura gifungo (TIG), zishyira hamwe ingufu mu kubyaza umusaruro abatijisite, no kubashyira ku murimo mu buryo bwa vuba.
Imirimo igomba kwibanda mu bikorwa byo kurwanya isuri, harimo gutera ibiti no gukora amaterasi y’indinganire, ibi bigakorwa mbere ya Mutarama 2010.
MINICOM, MINICOFIN, MINALOC ndetse n’Intara zose zasabwe gushyira mu bikorwa Umurenge Sacco, ndetse no gukangurira Abanyarawanda bose kwitabira kubitsa.
MININFRA yasabwe gukurikirana amazu ya leta yibagiranye, dafite icyo akorerwamo, ko yatunganywa kugirango akorerwemo ibikorwa by’iterambere.
MINAGRI, MINICOFIN, BNR n’intara zose, zasabwe kuvugurura imikorere mu bijyanye n’ingwate mu buhinzi, Agriculture Guarantee Fund, no gukangurira abahinzi kwitabira kukigana ndetse no kubasobanurira imikorere yacyo.
MUREKEZI Emile
http://www.igihe.com/news-7-11-1921.html
Posté par rwandaises.com