Perezida Kagame ahabwa impano na Prof. Louis Wells wari uyoboye itsinda ry’abanyeshuri akaba n’umuyobozi wa Harvard Business School (Foto / Urugwiro Village)

Jean Ndayisaba

URUGWIRO VILLAGE – Abanyeshuri 37 biga mu cyiciro cya 2 cya Kaminuza mu Ishuri ry’imari n’ubucuruzi rya Havard (Havard Business School) n’abarimu babo 4 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu ruzinduko rw’iminsi igera ku 10 mu Rwanda kuva ku wa 5 – 14 Mutarama 2010, aho ku gicamunsi cyo ku wa 14 Mutarama 2010, bagiranye ibiganiro birebire na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri Village Urugwiro, bamubaza ibibazo byinshi bireba ubuzima bw’igihugu ndetse n’uburyo u Rwanda rwabashije kwiteza imbere mu by’ubukungu mu myaka 15 ishize.

Nk’uko abanyeshuri, Grace Simmons, Jennifer Jackson na Rassur Zarinfar bahagarariye bagenzi babo babitangarije abanyamakuru mu izina rya bagenzi babo, mu gihe bamaze mu Rwanda bakorana n’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’Imari n’Amabanki (School of Finance and Banking: SFB) mu bijyanye no gutegura no gucunga imishinga, ngo bakaba barashimishijwe n’uburyo bakiriwe kandi bagakorana neza n’abantu banyuranye mu mishinga izamura abantu benshi mu cyaro.

Bagize bati “twishimiye uburyo twakiriwe n’uburyo twakoranye mu mico itandukanye. Twe nk’abanyeshuri biga mu by’Imari n’Ubucuruzi, tubona u Rwanda ari urugero rwiza ku bindi bihugu byo ku isi”.

Nk’uko Prof. Louis Wells, Umuyobozi wa “Havard Business School” wari uyoboye aba banyeshuri yabitangaje, abanyeshuri be bifuzaga kumenya byinshi ku Rwanda ndetse no gukorana na bagenzi babo mu mishinga irebana no guteza imbere icyaro.

Louis Wells yagize ati “abanyeshuri babajije ibibazo byinshi ku Rwanda kuko bifuzaga kugira ubunararibonye ku bijyanye n’imishinga y’ahandi kure y’iwabo ndetse no gukorana n’ibigo binyuranye mu Rwanda.”

Prof Wells yagaragaje ko mu gihe cyose bamaze mu Rwanda bigabanyijemo amatsinda y’abantu 8, muri buri tsinda hakaba harimo umunyeshuri 1 wo muri SFB ukora ubushakashatsi mu cyiciro cya “Master’s thesis”, bityo abanyeshuri bagahana ibitekerezo mu buryo bwo gucunga imishinga, imyanzuro ivuyemo ikazabafasha mu kongera ubumenyi ngiro mpuzamahanga ndetse no kwimakaza imikoranire hagati ya “Havard Business School” na SFB.

Minisitiri w’Uburezi, Charles Muligande, witabiriye ibi biganiro na we yashimangiye ko aba banyeshuri bafite intego yo kubaka umubano n’abandi banyeshuri bo muri SFB agira ati “iri ni na ryo shingiro ry’ubufatanye. Ahasigaye ubuyobozi bwa SFB ndetse na Minisiteri tuzagerageza kureba uko uyu mubano twawubyazamo umusaruro, ari mu guhererekanya abarimu n’abanyeshuri n’ibindi”.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=342&article=11674

Posté par rwandaises.com