Kuri uyu mugoroba wo kuwa mbere muri Village Urugwiro habereye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe Paul Kagame and the Resilience of a people, tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga: Paul Kagame n’Ubudatsimburwa bw’Abanyarwanda.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nawe icyo gitabo kivugaho, yashimiye abitabiriye ibyo birori, dore ko hari abanyacyubahiro batandukanye, baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, yashimiye kandi Francois Soudan umufaransa wagize uruhare runini mw’iyandikwa ry’iki gitabo, Francois Ngarambe Umunyamabanga Mukuru wa FPR ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo.
Mw’ijambo Perezida yagejeje ku bitabiriye ibirori, yavuze ko yamenye ko igitabo kiri gukorwa ari uko bamubajije uko yumva cyazitwa. Ngo bazaga bamubaza ibibazo ubutitsa, dore ko abenshi mu bagikoze ari abanyamakuru ba Jeune Afique. Yavuze ko uwo mufaransa Francois Soudan n’ubwo hagati y’u Rwanda n’Ubufarabsa harimo agatotsi, atigeze na rimwe acika intege cyangwa ngo abogamire ku ruhande uru n’uru.
Perezida Kagame aganira na Perezida wa Sena, Vincent Biruta, na Minisitiri w’Umuco na Siporo
Perezida wa Repubulika yavuze ko atigeze na rimwe yemera ko abo bamugereranya n’abandi bantu, ko ahubwo bakwiye kumugereranya nawe ubwe. Ati: « Narababwiye nti mwingereranya n’abandi ahubwo mungereranye na Kagame. » Aha yasobanuye ko bakwiye kumureba mu myaka icumi yashize, bakongera bakamugereranya n’uyu munsi bakareba ibyagezweho.
Asoza ijambo rye, yibukije ko iki gitabo atari icye wenyine ahubwo ari icy’Abanyarwanda bose. Yashimiye kandi abagikoze barimo Les Editions du Jaguar na Jeune Afrique. Yasoje ijambo rye asinya mu bitabo byahawe abashyitsi, ibi akaba yabitanzeho impano.
Tubamenyeshe ko iki gitabo kigizwe n’impapuro 128, kikaba gikubiyemo amateka bwite ya Paul Kagame, haba kuva akiri umwana, uko yagiye mw’ishuri akaza kurivamo imburagihe ajya ku rugamba, na nyuma y’urugamba uko yafatanyije n’Abanyarwanda kurwubaka rukaba rugeze kw’iterambere rishimishije. Izo nkuru zose rero, zanditse mu magambo asanzwe ndetse n’amafoto atari make, ariko ayo mafoto akaba afite ubusobanuro bwinshi.
Nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje, ngo iki gitabo ku munsi w’ejo kizaba cyageze aho kigurishirizwa. Ngo abagikeneye bazagisanga kuri Library Ikirezi, Librairie Caritas, MTN Center, naho mu cyumweru gitaha kikazaba cyageze muri ambasade zose z’u Rwanda mu mahanga.
Foto: Urugwiro Village
SHABA Erick Bill
http://www.igihe.com/news-7-11-4163.html
Posté par rwandaises.com