http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Ntaganda44.jpgInteko rusange ya senat yateranye ku mugoroba w’ejo mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo ku Kimihurura, yafashe umwanzuro ko uwahoze ari perezida w’ishyaka PS Imberakuri Maitre Ntaganda Bernard, nadahindura imyitwarire ye ashobora gushyikirizwa inkiko. Uwo mwanzuro wafashwe nyuma yo kugezwaho raporo na komisiyo yakurikiranye iyo myitwarire, yari iyobowe ba senateri Dr Joseph Karemera.

Senateri Karemera yavuze komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza yasanze maitre Ntaganda arangwa n’imyitwarire mibi ku buryo budasanzwe, idakwiye kuranga umuyobozi wo mu Rwanda rw’iki gihe. Mbere iyi komisiyo yari yafashe umwanzuro ko Maitre Ntaganda Bernard akiri umuyobozi w’ishyaka PS imberakuri, none ngo kuba yarirukanwe kuri uwo mwanya ngo uwo mwanzuro ukwiye guhinduka, agakurikiranwa nk’umunyarwanda usanzwe.

Dan Gakubahttp://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=298

Posté par rwandaises.com