Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame baganira n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeti wa II (Foto / Arishive)
Kizza E. Bishumba

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda kuri uyu wa 23 Ukuboza 2009, yagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda rwarahawe ubunyamuryango bw’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Nk’uko bigaragara mu butumwa bw’ishimwe Umwamikazi Elizabeth wa II yageneye Perezida Paul Kagame ku buryo bw’umwihariko n’Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko, abashimira kuba barakoze uko bashoboye nyuma y’imyaka 15 gusa kuvana igihugu mu icuraburindi cyatewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakakigeza aho kiri ubu.

Ubwo butumwa bw’Umwamikazi Elizabeth ari nawe ukuriye umuryango wa Commonwealth bugira buti “noherereje ubutumwa bwo gushimira Abanyarwanda kuba mwarinjiye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, ibi bigaterwa no kuba u Rwanda rwageze kuri byinshi nyuma y’akaga karugwiririye mu mwaka wa 1994” ubu butumwa bukomeza bugira buti “kuba u Rwanda rwaremerewe kwinjira mu muryango wa Commonwealth n’ikimenyetso cy’ibikorwa byiza rumaze kwigezaho”.

Nk’uko Umwamikazi Elizabeth yabigaragaje muri ubu butumwa, avuga ko kwemererwa k’u Rwanda muri uyu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’abongereza bizarugirira inyungu ndetse bikanungukira ibindi bihugu ruzaba rusanzemo kuko hari byinshi nabyo bishobora kungukira ku Rwanda ati “nishimiye kuba u Rwanda rubaye igihugu cya 53 kigize uwo muryango”.

U Rwanda rwemerewe kuba umuryango wa commonwealth mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize uwo muryango iherutse kubera i Trinidad and Tobago hagati y’itariki 27-29 Ugushyingo 2009.

Kugira ngo u Rwanda rwemererwa kujya muri uwo muryango hashingiwe ku bintu binyuranye birimo kuba rurangwamo imiyoborere ishingiye kuri demokorasi, amatora akozwe mu mucyo n’ubwisanzure, kubahiriza amategeko no kugira inzego z’ubutabera zigenga, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gutanga urubuga rw’ibitekerezo kuri buri muntu no gukorera mu mucyo.

Mu mateka y’uwo muryango, u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri kibaye umunyamuryango wa Commonwealth nyuma ya Mozambique ku bihugu bitakoronijwe n’u Bwongereza.

Kandidature y’u Rwanda yashigikiwe n’ibihugu bisanzwe bivuga rikijyana muri uwo muryango u Bwongereza, Canada, Ubuhinde, Australiya, Trinidad na Tobago, Afrika y’Epfo n’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba aribyo Uganda, Kenya na Tanzania.

Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’abaturage bagera kuri miliyari 3, mu byo wibandaho harimo guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi, uburezi n’ibijyanye n’imiyiborere myiza.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=333&article=11278

Posté par rwandaises.com